Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Authentic Word Ministries na Zion Temple n’ibigo bishamikiyeho bibutse Jenocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 (Amafoto)

Abayobozi, abakirisitu n’abakozi b’Itorero Zion Temple n’ibigo birishamikiyeho birimo ishuri, banki, ibitaro, ikigo gitegura ibirori, radiyo na televiziyo byose bibarizwa muri Authentic Word Ministries iyobowe na Apôtre Dr Paul Gitwaza, bibutse ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kuba umusingi w’impinduka nziza mu gukosora ibyishwe n’amadini yagize uruhare muri Jenoside.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 05 Kamena 2024, cyitabirwa n’abahagarariye ibyo bigo byose nkuko igihe.com dukesha iyi nkuru bakomeje babyandika.

Umunyamabanga Mukuru w’ Itorero Zion Temple akanaba Umushumba muri iryo torero, Muhirwa Jérôme, yavuze ko abahoze mu matorero bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batari abakirisitu nyakuri, akomoza ku kuba abo mu gihe cya none bafite inshingano zo kubaka u Rwanda rushya.

Ati ‘‘Mu by’ukuri dushingiye ku mateka batweretse hano, uruhare abanyetorero bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo nabivugaho ni uko mu by’ukuri atari itorero ryakoze jenoside, kuko itorero ubwaryo ntiryakora jenoside. Kuko itorero ni abantu b’ukuri, ni abantu baboneye, ariko kubera ko benshi bari bari mu itorero batamenye Imana by’ukuri, bateshutse ku nshingano, bari abanyedini niko navuga.’’

‘‘Muri iki gihe cya none ubutumwa dufite tugomba kubwira itorero cyane cyane nk’itorero ryacu rya Zion Temple ryitwa Umurimo w’Ijambo ry’Ukuri, ni ukuvuga ngo tugomba gukosora amakosa yose yakozwe tukigisha abakirisitu gukizwa by’ukuri bashingiye ku ijambo ry’Imana.’’

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Ikigo Authentic International Academy akanaba Umuvugizi w’Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Zion Temple, Tuyizere Jean Baptiste, wavuze ko nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Zion Temple iri mu matorero yafashe iya mbere mu gutegura inyigisho, ibiterane n’ivugabutumwa ryomora ibikomere byo ku mitima.

Harimo nk’Igiterane ‘Heal our land’ cyazengurutse igihugu, igiterane ngarukamwaka cyatangijwe mu 2000 cyitwa ‘Afurika Haguruka’ na cyo kivugirwamo amagambo y’ibyiringiro, n’ibindi. Mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kandi Zion Temple yatangije gahunda yo gukangurira abandi banyamatorero gusaba imbabazi bakemera ko batsinzwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo bamwe mu bayabarizwagamo bayikoraga, isaba abo mu gihe cya none gusaba imbabazi mu izina ry’abayikoze.

Muri iki gikorwa cyo gusura Urwibitso rwa Jenoside rwa Ntarama kandi, urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwibukijwe ko ari rwo mizero yo kuzuka k’u Rwanda, rusabwa gufata iya mbere mu kunga ubumwe rwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.

Umushumba w’Urubyiruko muri Zion Temple, Ndizeye Eric, yasabye bagenzi be kugira imitekerereze mizima, kuko ari bwo u Rwanda ruzababonamo icyizere bafitiwe cyo kurwubaka.

Ati ‘‘Urubyiruko rugire imitekerereze mizima, nibwo tuzaba urubyiruko rutanga ibyiringiro kandi rufata urumuri rukarukomezanya no mu bihe biri imbere.’’

Sangwa Fred na we ni urubyiruko akaba yitabiriye iki gikorwa ahagarariye abanyeshuri bo muri Authentic International Academy, yavuze ko amasomo yungukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama azayageza kuri bagenzi be, kugira ngo na bo bakomeze basobanukirwe byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bibafashe kwirinda ingengabiterezo yayo.

Abayobozi, abakirisitu n’abakozi ba Zion Temple n’ibigo biyishamikiyeho, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abo muri Zion Temple biyemeje kugira uruhare mu gukosora amateka mabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubuyobozi bwa Zion Temple bwanateye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu gusigasira amateka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *