Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Yifuriza abantu ukwezi kwiza kwa Nzeri,Ap.Dr.Paul Gitwaza yashimye buri wese wagize uruhare muri Afurika Haguruka

Apôtre Dr. Paul Gitwaza uyobora Umuryango Authentic Word Ministries akaba umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku isi yifurije abantu ukwezi kwiza kwa Nzeri ngo kuzababere ukw’Inkingi anashimira buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza y’igiterane cy’Afurika Haguruka yabaye mu kwezi dusoje.

Uyu mushumba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook n’ahandi yashimiye kandi yasabiye umugisha wa gishumba abamukurikira.

Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati :”Shalom,Mbifurije ukwezi kwiza kwa Nzeri kuzababere ukwezi kw’ “INKINGI” .

Jyewe n’umuryango wanjye hamwe n’umuryango wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center dufashe umwanya dushima Imana yabanye natwe mu kwezi gutambutse kwa Kanama, tunayishimira kubw’igiterane ngarukamwaka AFRICA HAGURUKA kuri iyi nshuro ya 25.

By’umwihariko ndashimira wowe witanze ugishigikira, Imana dusenga izakwibuke kandi izahaze gushaka kwawe, ibe inkingi mu byawe.

Uwiteka areme amateka mashya mu buzima bwawe kuko uri umugisha kuri benshi. Inkingi y’urwibutso n’ubuhamya iri muri wowe irakomeye, amasezerano yawe n’ingororano wasezeranijwe ubyinjiremo muri uku kwezi.

Uwiteka agiye kwita ku nzira uyuramo. Humura ntakibi kizakugeraho cyangwa ngo uhure nacyo; azayobora intabwe zawe.

Kuva13:21-22: 21:Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y’igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y’umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro. Ya nkingi y’igicu ntiyavaga imbere y’ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y’umuriro ntiyabuvaga imbere nijoro.

Apostle.Dr.Paul Gitwaza yasabiye abakirositu ngo ukwezi kwa Nzeri kuzababere Ukw’Inkingi

Ndabifuriza umugisha wo kuramba, kugira amahoro, n’amagara meza. Ubwiza bw’Uwiteka, kurabagirana k’ubwiza bwe kube kw’ihema ryawe. Kurindwa kube k’umuryango wawe, itorero ryawe, n’iguhugu cyawe.

Ndatura umugisha kw’ itorero ngo ribe inkingi y’ukuri, rivuge ubutumwa bw’ukuri, kandi rizane benshi kuri Kristo.

1 Timoteyo 3:15:Kandi mbikwandikiriye kugira ngo, nintinda, uzamenye ibikwiriye kugenzerezwa mu nzu y’Imana ari yo Torero ry’lmana ihoraho, ari na yo inkingi y’ukuri igushyigikiye.

Imana iguhe abagushyigikira mu rugendo rwawe. Uku kwezi kuzakubere umugisha

Ndabakunda, Uwiteka abahe umugisha.

KURIKIRA BYOSE HANO MW’ISEZERANO RY’UMUNSI RYO KUWA 01 NZERI 2024:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *