Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Arsène Tuyiringire, uzwi ku izina rya Arsène Tuyi, yatanze ubuhamya ko zimwe mu ndirimbo ze zatumye bamwe mu bantu bakira indwara zikomeye nyamara bari baryamye ku bitanda bategereje urupfu.
Arsène Tuyi umaze imyaka umunani akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, si umwe mu bahanzi bakunda gushyira hanze indirimbo nyinshi yaba izifite amashusho cyangwa se amajwi. Gusa ni umuhanzi uvuga ko indirimbo ze zakijije abantu bari barwaye indwara zikomeye.
Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Arsène Tuyi yavuze ko mu bihe bishize, yakiriye ubuhamya bukomeye bw’umwe mu babyeyi kwa muganga babwiye ko agomba gutegereza urupfu, aza kumva zimwe mu ndirimbo ze, zimusubizamo ibyiringiro ndetse aza gukira.
Yagize ati “Hari umubyeyi wari waragiye mu Buhinde kwivuza bamubwira ko byarangiye agomba gutegereza urupfu. Icyo gihe, yari yagiyeyo kugira ngo bamufashe ububabare bugabanuke. Uwo mubyeyi yarambwiye ngo abaganga bakimubwira gutyo ko ategereza urupfu, yahise yumva ijwi rimubwira ngo ‘Ni Imana itanga ubuzima ku magufwa yumye.”
Arsène Tuyi yavuze ko uwo mubyeyi yamubwiye ko buri munsi yiseguraga telefoni irimo indirimbo ye yitwa ‘Amagufwa yumye’, nyuma hashize amezi atatu akorewe ikizamini basanga ya ndwara yari afite yarakize.
Ati “Uwo mubyeyi buri munsi yiseguraga telefoni ye harimo iyo ndirimbo, hashize amezi atatu ibyari byamujyanyeyo (indwara yari yagiye kwivuza) basanze yarakize nta kibazo afite. Ubwo ni ubuhamya hari n’ubundi.”
Uyu musore yongeyeho ko “Hari n’undi musore na we wakize indwara ikomeye cyane imeze nk’iy’uriya mubyeyi wa mbere, kubera indirimbo zanjye. Mfite abantu barenga bane bavuye mu idini rya Isilamu. gutyo gutyo. Indirimbo turirimba turazihabwa.”
Umuhanzi Arsène Tuyi uri kwitegura igitaramo ngarukamwaka akora ku Munsi wa Pantekote kizaba ku wa 19 Gicurasi 2024, kizabanzirizwa no gufata amashusho y’indirimbo zirimo inshya ku wa 18 Gicurasi uyu mwaka. Ibi bikowa byombi biteganyijwe ko bizabera ku Itorero Evangelical Restoration Church i Masoro.