Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Women Foundation Ministries igaruye Osinachi na Jescca Kayanja mu giterane All Women together 2024

Women Foundation Ministries yatangaje abakozi b’Imana bazabafasha mu giterane All Women together 2024 kizabera muri BK Arena mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Kanama.

Muri aba bakozi b’Imana nkuko bigaragara kuri Posters yamamaza iki giterene harimo Umuhanzikazi Ogbu Osinachi Joseph Umunya Nigeriya ufite abakunzi benshi mu Rwanda ,Hakabamo Pastor Jescca Kayanja guturuka mu gihugu cya Uganda hakanabamo Pastor Matthew Ashimolowo uzaturuka mu Ubwongereza hakabamo kandi Umuhanzi Ipyana Kibona uzaturuka muri Tanzaniya aba bose bakazafatikanya na Apostle Mignonne Alice Kabera umuyobozi wa Women Foundation Ministries iteguye iki giterane.

Umwaka ushize nubundi iki giterane bari bagitumiyemo Umuhanzikazi Osnachi wahesheje umugisha bikomeye abitabiriye iki giterane muri Kigali Convetion Center igikundiro yagaragaje muri iki giterane akaba aricyo gitumye bamugarura nkuko bimeze kuri Pastor Jescca Kayanja nawe ugarutse muri iki giterane .

Aba bakozi b’Imana bose batumiwe muri iki giterane bafite ijambo rihembura imitima ndetse n’amagambo meza y’ubwenge iyo baganiriza ubwoko bw’Imana abantu barafashwa mu buryo bukomeye.

Ibi kandi ni nako bimeze kuri Aba baramyi b’abahanga batumiwe muri iki giterane bivuzeko abazakitabira muri BK ARENA bazahura n’ibihe byiza byo gusabana n’Imana.

Iki giterane kizabera muri BK Arena kuva Taliki ya 06 kugera kuwa 09 Kanama 2024 kikaba kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saakumi n’imwe kugeza saa tatu za nijoro(17h00-21h00).

Kwiyandikisha kuzitabira iki giterane biri gukorerwa kuri numero ya Telephone +1(555)600-6505 aho uyandikira kuri WhatsApp ugakurikiza amabwiriza.

Apostle Mignonne avugako Sinach ari umuhanzi w’icyamamare ariko wicisha bugufo cyane byumvikana ko ariryo shingiro ryo kongera kumutumira mu giterane All Women together 2024
Umwaka ushize nubundi Umuhanzikazi Osinachi kuva Nigeriya yari i Kigali mu giterane nkiki ahesha umugisha abakitabiriye
Menya byinshi kuri iki giterane gikomeye

Ngaba abakozi b’Imana butandukanye batumiwe muri iki giterane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *