Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Wanga kwitabira amatora cyangwa watora nabi ukaba nka bya biti byayobowe n’umufatangwe-Pastor Jean Baptiste

“Wanga kwitabira amatora cyangwa watora nabi ukazayoborwa nabi” aya ni amagambo yatangajwe na Pastor TUYIZERE Jean Baptiste umuvugizi w’Umurimo w’ijambo ry’ukuri n’itorero Zion Temple Celebration Center (Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center) .

Ibi uyu mushumba yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri Radio-Television ya Isibo cyari kiyobowe n’umunyamakuru ABAYISENGA Christian ikiganiro cyagarutse ku byagezweho mu ivugabutumwa mu myaka 30.

Mu bibazo byinshi yasubije muri iki kiganiro, Pastor TUYIZERE Jean Baptiste, yagarutse kugusobanura uko ivugabutumwa ryari rihagaze nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 agira ati:”Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igihugu cyari cyarasenyutse mu mpande zose.

Igihugu cyari cyuzuye imirambo, ibikorwa remezo byarasenyutse, abantu bari guhunga ariko n’abantu bitwa ko bari bahari nabo bari barasenyutse mu mwuka, mu marangamutima ndetse n’imibereho mu byankenerwa buri munsi yari igoranye, muri make nta cyizere cy’ubuzima cyari gihari.

Ivugabutumwa ryari mu kibazo gikomeye kuko kiriziya n’insengero nyinshi zari zuzuye imibiri y’abatutsi biciwemo, abitwa abashumba bari bishe intama, intama zishe abashumba, ndetse zishe n’intama ngenzi zazo.Abantu benshi bari baratakarije icyizere ivugabutumwa ndetse bamwe batanatinya kuvuga ko Imana itabaho.”

Pastor Jean Baptiste yakomeje avuga ko ubwo ubuyobozi bw’igihugu bwageragezaga gusubiza ibintu mu buryo n’ivugabutumwa naryo ryatangiye kongera kwiyubaka ariko nk’uko igihugu cyagiye kigabwaho ibitero by’abacengezi ni nako ivugabutumwa ryagabweho ibitero bitandukanye, aho hadutse ubuhanuzi bwinshi bw’ibinyoma buvugako amaraso agiye kumeneka mu gihugu aruta ayamenetse, ko inkota igiye kurya abantu, ko igiti kigiye kugwa kandi ko amashami azakwira igihugu cyose.

Uretse n’ubuhanuzi bw’ibinyoma, mu madini n’amatorero havutsemo intambara zishingiye ku kurwanira intebe z’ubuyobozi, haba akajagari mu myigishirize y’ijambo ry’Imana, amadini menshi n’amatorero acikamo ibice, ishingwa ry’amatorero menshi adashingiye ku iyerekwa n’umuhamagaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza ahubwo ashingiye ku makimbirane.

Ariko, nk’uko Leta y’ubumwe yagiye isubiza ibintu mu buryo, ishyiraho imironko ngenderwaho mu kubaka igihugu ninako yashyizeho imironko yo kubaka ivugabutumwa riteza imbere ubumwe n’ubwiyunge kandi ryubaka umukristo wuzuye, ukize mu mwuka, mu marangamutima no mu mubiri.

Ashima Imana n’ubuyobozi bw’igihugu ku byagezweho mu ivugabutumwa mu myaka 30, Pastor Jean Baptiste yagize ati:”Turashimira Imana n’ubuyobozi kuri byinshi byagezweho mu ivugabutumwa mu myaka 30 ishize ni byinshi ntiwabivuga ngo ubirangize.

Hari iby’ingenzi muribyo twavuga: biciye muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, urwicyekwe, amacakubiri, irondabwoko n’irondakarere mu bayobozi n’abayoboke b’amadini n’amatorero byaragabanutse ku kigero gishimishije, ubumwe n’ubwiyunge bugerwaho ku ijanisha rya 98%.

Hakozwe ibiterane bitandukanye byibanze ku isanamitima, aha twavuga nk’igiterane cya heal our land (kiza igihugu cyacu), igiterane cya Rwanda shimimana, igiterane cya AFRIKA Haguruka,Igiterane cya All Women together tutibagiwe n’amasengesho yo gusengera igihugu ategurwa na Rwanda Leaders fellowship.

Hashyizwe ho imironko yatumye habaho kwiyongera kw’amatorero kandi hubakwa insengero zijyanye n’igihe akajagari mu gutangira amatorero kararangira.

Hashyizweho itegeko rigenga imiryango inshingiye ku myemerere aho ryafashije mu kunoza imiyoborere, imicungire y’umutungo no gucyemura amakimbirane mu miryango inshingiye ku myemerere.

Uburenganzira bwo guhitamo imyemerere bwatejwe imbere aho buri munyarwanda yemera uko ashaka kandi ntibimubuze gusabana n’abandi badahuje ukwemera. imyidagaduro inshingiye ku myemerere yariyongereye aho abahanzi bindirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana biyongereye, bakanabikora mu buryo bushobora kubahindurira ubushobozi mu bifatika n’ibindi”.

Asubuza ku kibazo yarabajijwe ku cyo yavuga kubanenga ubumwe n’ubwiyunge buvugwa mu banyarwanda, Pastor TUYIZERE Jean Baptiste yasubije ko uretse uwaba adashaka kureba ariko ko aho ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bugeze hashimishije ugereranyije naho bwavuye.

Yagize ati:” iyo ushaka kureba intabwe yatewe ureba aho abantu bavuye naho bageze kuko ibikorwa, imibereho n’imibanire y’abanyarwanda ni igipimo cyivugira cy’ubumwe n’ubwiyunge bwabo.

ulUrugero: uzamutse hano Kicukiro ugana ziniya ku muhanda wo kuri Bralirwa, uhasanga umusigiti ufatanye n’urusengero rw’abametodisite, imbere yaho hakaba akabari gacuruza akabenzi, haruguru hakaba uruganda rwa Bralirwa.

Ibi ntahandi wabisanga uretse mu Rwanda, aho abakristo n’abasiramu basangira inyubako ntibarwane, abasiramu bagaturana n’abacuruza akabenzi ntibarwane.

Iki ni ikimenyetso cyivugira cy’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubworoherane mu banyarwanda.”

Abajijwe kucy’ibazo cy’abakristo bavuga ko umukristo w’ukuri adakwiye kwitabira ibikorwa bya politike b’irimo n’amatora, Pastor JB yasubije je ko umukristo w’ukuri agomba kwitabira amatora kuko wanga gutora cyangwa utora nabi ukazayoborwa nabi.

Yagize ati:”Abavuga ibyo bakwiye gusoma abacamanza 9, aho ibiti byashatse gutora umwami, maze ibiti byose bikanga kuyobora, umufatangwe akaba ariwo ufata ubuyobozi, maze usaba ibiti kwemera ko ibirandaranda hejuru kandi bikitegura ko umuriro uzaturuka muriwo uzabitwika bigakongoka.

Nyuma y’uko umufatangwe ufashe ubutegetsi, ukarandaranda hejuru y’ibiti, ntibyongeye kwera kuko ntaziba ryabigeragaho, ibindi byarumye, ibyirataga ko bitabuzwa kwera imbuto zabyo nziza no kuyobora byabibujijwe no kuyoborwa nabi.

Umukristo w’ukuri akwiye kwitabira amatora ndetse akanitoza mu myanya ifata ibyemezo kuko wanga gutora no kuyobora, bikarangira uyobowe nabi.”

Pastor TUYIZERE Jean Baptiste umuvugizi w’Umurimo w’ijambo ry’ukuri n’itorero Zion Temple Celebration Center (Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center) yatanze ibitekerezo bikomeye kandi byubaka

REBA IKIGANIRO PASTOR TUYIZERE JEAN BAPTISTE YAKORANYE NA ISIBO TV:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *