Abaramyi Vestine na Dorcas bafashije Abarundi kuramya Imana, mu gitaramo bakoreye mu Burundi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023.
Iki gitaramo cya Vestine na Dorcas cyabereye kuri Hotel Source du Nil, iherereye mu Mujyi wa Bujumbura, cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko cyane rwari ruje kwihera ijisho uburyo iri tsinda riramya Imana.
Ni ubwa mbere Vestine na Dorcas bataramiye hanze y’u Rwanda, nyuma y’imyaka isaga ibiri bamaze batangiye gukora umuziki kinyamwuga.
Indirimbo zirimo ‘Simpagarara’; ‘Ibuye’; ‘Papa’; ‘Nahawe Ijambo’; ‘Adonai’; n’izindi zafashije Abarundi kuryoherwa n’iki gitaramo.
Nyuma yo gutaramira mu Burundi, aba bakobwa b’abavandimwe babarizwa muri MIE Empire y’umunyamakuru Irene Murindahabi, bategerejwe mu bitaramo bizenguruka Canada, igihugu kiri mu bicumbikiye Abanyarwanda benshi.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi
Abarundi beretse urukundo rudasanzwe Vestine na Dorcas
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, bafashijwe cyane
Ku nshuro ya mbere Vestine na Dorcas bataramiye hanze y’u Rwanda
Iki gitaramo cyabanje guterwa imijugujugu