Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Uwanyana Assia yihanangirije abakwirakwiza inkuru mbi ku wari umugabo we Pst Théogène

Uwanyana Assia, umugore wa Pasiteri Théogène Niyonshuti uherutse kwitaba Imana, yasabye abantu bakomeje gukwirakwiza inkuru mbi ku mugabo we, ko babihagarika kuko byangiza ejo hazaza h’umuryango we.

Pasiteri Niyonshuti Théogène yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 23 Kamena 2023, aguye mu mpanuka y’imodoka muri Uganda.

Mu minsi mike ishize ni bwo hadutse inkuru ziganjemo iz’abiyita abakozi b’Imana bavuga ko bagize uruhare mu rupfu rwe binyuze mu kumutamba. Ni inkuru yashavuje benshi cyane by’umwihariko abagize umuryango wa nyakwigendera bayobowe n’umugore we Uwanyana Assia.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, ubwo yari abajijwe uko ahangana n’intambara z’amakuru mabi agenda avugwa ku mugabo we, Uwanyana yavuze ko ababikora bakwiye kurekeraho, ahubwo bagafatanya mu bikorwa by’ubugiraneza yasize atangije.

Mu kiniga cyinshi yatangiye avuga ko nyuma y’ivugabutumwa rikomeye Pasiteri Niyonshuti Théogène yakoze, bitari bikwiye ko hari abantu bakwirakwiza ibihuha ku mugabo we, ko ahubwo bagakwiye kuza bagafatanya kurangiza ibikorwa byiza yasize atangije.

Yagize ati “Nyuma y’ivugabutumwa yakoze, abana yakuye ku muhanda, iyi si yo nyiturano bagakwiye kumpa, ahubwo bakaje tugafatana urunana dukora ibikorwa byiza”.

Uwanyana Assia yavuze ko abantu bakwirakwiza inkuru mbi kuri Pasiteri Niyonshuti Théogène, bagatekereje ku bana yasize kuko bo bifite kubangiriza ahazaza habo.

Ati “Njyewe wenda ndi mukuru mfite uko mpangana na byo, ariko se ntibatekereza no kubana, ko bo bifite kubicira ejo hazaza habo.”

Yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu w’umugabo ufite umuryango ajya ku mbuga nkoranyambaga agiye gusebya umugabo mugenzi we wanitabye Imana.

Yasabye abantu bari gukwirakwiza inkuru mbi ko bamuha agahenge bagahagarika ibikorwa bibi kuko atabona umwanya wo kwirirwa mu butabera kandi afite inshingano zo kwita kubana be.

Ati “Icyo nabasaba ni uko bambabarira bakampa amahoro njye n’umuryango wanjye.”

Uwanyana yasabye abantu gukomeza kumushyigikira mu bikorwa by’ubugiraneza ateganya gukora no gukomeza gushyigikira umuryango Pasiteri Théogène Niyonshuti yatangije byo gufasha abana bo ku muhanda.

Reba ikiganiro cyose:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *