Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umwaka wa 2025 ni uwo kugarurirwa ibyacu satani yanyaze-Pastor Emmanuel Kayinamura(Video)

Emmanuel Sitaki Kayinamura, Umushumba mukuru w’itorero (Living Faith Fellowship Community church), yageneye ubutumwa abakristo bw’umwaka wa 2025, aho yavuze ko Imana yiteguye gushumbusha abantu imyaka inzige zariye.

Nkuko bimenyerewe, iyo umwaka ugeze ku musozo Abashumba b’amatorero n’amadini atandukanye batanga ubutumwa bwihariye bwo kwinjiza Abakristo mu mwaka mushya.

Uyu mushumba , yatangiye avuga ko umwaka uba utambutse aba ari murermure, Kandi ko Imana yakozemo imirimo ikomeye ariyo mpamvu abantu baba bakwiye kuyishima ndetse nabo bakanezerwa.

Ati”Hari byinshi byabaye, hari byinshi byatambutse, n’ibyatugerageje ariko ibyo byose ntibyadutsikamiye kuko dufite umwami uturwanirira”.

Yakomeje yifashisha amagambo atandukanye agaragara muri Bibiliya, nkaho yifashishije amagambo agaragara mu gitabo cy’umuhanuzi (Yoweli 2:1…) ahari amagambo agira ati”Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye wera, abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi kuko umunsi w’Uwiteka uje, ugeze hafi”.

Pastor Emmanuel Kayinamura umushumba mukuru w’itorero rya Living Faith Fellowship Community Church yifurije Abanyarwanda n’abakirisitu umwaka mushya wa 2025

yifashishije Aya magambo yabwiye Abakristo ko Imana yifuza ko uyu mwaka bazamuka bakajya ku musozi wera w’Imana, kugira ngo babashe gusingira icyo Imana yavuze.

Emmanuel Sitaki Kayinamura yakomeje yifashisha amagambo agaragara mu gitabo cy’umuhanuzi (Yoweli 2:26), aho yavuze ko Imana igiye gushimbusha abantu imyaka inzige zariye.

Ati”Hari inzige zariye amasezerano yawe, business yawe, imigisha yawe, ariko 2025 Imana igiye kugushumbusha”.

Emmanuel Sitaki Kayinamura uyobora itorero rya Living Faith Fellowship Community church, yasoje yifuriza abakristo b’iri torero ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuzagira umwaka mwiza wa 2025.

Itorero rya Living Faith Fellowship Community, mu bindi bikorwa rizwiho harimo gufasha abababaye, Dore ko uyu mushumba asanzwe anafite ikigo cyishuri gifasha abana batishoboye cyitwa (ERM).

Pastor Emmanuel Kayinamura ni muntu ki mw’iterambere ry’igihugu ?

Pastor Emmanuel Sitaki Kayinamura ni we washinze Umuryango ERM Rwanda ufasha imfubyi, ndetse n’ishuri ry’imyuga rya ERM Hope Vocational Trading Center.

Kayinamura yigeze kuganira n’itangazamakuru avuga ko ibikorwa byo gushora imari mu Rwanda yabitangiye mu 1996 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze kubona ko hari abagizwe imfubyi nayo badafite kirengera, atangira afasha imfubyi n’abapfakazi.

Yagize ati “Ubwo twari tuvuye mu bihe by’icuraburindi nk’Abanyarwanda, nka njye nk’Umunyarwanda naravuze nti ‘hari icyo nakora’. Nibwo iyerekwa ryo gutangira umurimo wa ERM wo gufasha watangiye. Twatangiye dufasha abana b’imfubyi n’abapfakazi ariko ngiye hanze nakomeje gushakisha abo twafatanya kugira ngo twubake urubyiruko turuhe ibyo rukeneye kugira ngo narwo rwubake u Rwanda.”

Mu mwaka wa 2008 Kayinamura yaje gushinga ishuri ERM Hope Vaccational Trading Center ry’imyuga, ngo rifashe abana batangiranye muri ERM batabonye ubushobozi bwo kujya kwiga.

Ati “ERM Rwanda nyuma yo gufasha abo bana bari imfubyi badafite ubushobozi, twashinze ishuri ERM Hope Vocational Trading Center kugira ngo rifashe abo bana batabonye ubushobozi bwo kujya kwiga kubaha ubumenyi ngiro kugira ngo babashe kubona imibereho yabo ya buri munsi.”

Mugihe kitari kinini itorero rishumbwe n’uyu mukozi w’Imana Pastor Kayinamura rimaze hamaze kwihana abantu benshi bakanabatizwa mu mazi menshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress