Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuryango wa World Mission Frontier wizihije imyaka 30 umaze mu Rwanda ushimirwa uruhare rufatika wagize mu bihe bikomeye(Amafoto)

Umuryango wa Gikirisitu wa World Mission Frontier_Rwanda wizihije isabukuru y’imyaka 30 umaze ukorera mu Rwanda ushimirwa uruhare rufatika wagize mu bihe bikomeye bya nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 unasabwa gukomeza ibikorwa by’Ubutwari.

World Mission Frontiers-Rwanda yashinzwe mu Kwakira 1994 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ishingwa n’Umumisiyoneri w’Umunya-Koreya y’epfo akaba n’Umunyamerika utuye muri California Bwana Pyung Lyuk Kim (Paul Kim).

Ubwo yageraga mu Rwanda Misiyoneri Pyung Lyuk Kim, yibwiraga ko aje kwandika ku nkuru za Jenoside dore ko icyo gihe yari umunyamakuru bikarangira, gusa Imana yahise imubwira ko imuhamagaye nk’umumisiyoneri ugiye gukorera Abanyarwanda bakeneye ukuboko gukomeye ko kubafata ngo bave mu bihe bitari byoroshye barimo.

Bwana Paul Kim ntiyazuyaje kumvira Ijwi ry’Imana ahubwo yahise atangira ibikorwa by’ubugiraneza byari bigizwe ahanini n’Ubuvuzi no gushyiraho ibigo by’imfubyi.

WMF yakoze Ibirori byo Kwizihiza isabukuru y’Imyaka mirongo itatu imaze ishinzwe mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu taliki 27 Nyakanga 2024 ku cyicaro cy’uyu muryango mu Rwanda, hanubatse ishuri rya World Mission High School, habereye ibirori biryoheye ijisho byo kwishimira ibyagezweho mu myaka 30 ishize.

Ibi birori byitabiriwe n’abantu bingeri zitandukanye barimo abahagarariye Amadini n’Amatorero anyuranye, abize mu ishuri rya Tewologiya rya WMF, abo mu nzego za Politiki n’abandi.

Muribo twavugamo nka H.E. Jeong Woo-jin​ Ambasaderi wa Korea y’Epfo mu Rwanda, Kim-Yong Doo uhagarariye kominote y’abanyakoreya y’epfo bari mu Rwanda, Rev Past NDAYIZEYE Isaie Umushumba mukuru w’Itorero rya ADEPR, Uhagarariye Umuryango wa RPF mu Karere ka Gasabo, Bwana HAVUGUZIGA Charles,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori ndetse n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye.

Mbere yuko ibirori ny’irizina bitangira abantu babanje gutambagizwa icyumba cyahariwe amateka agamije kwerekana uko uyu muryango watangiye mu 1994 mu Rwanda naho ubu ugeze.

Abafashe umwanya bose bagarutse ku mirimo y’indashyikirwa Misiyoneri Kim Paul yakoze ku buryo hari n’uwavuze ko Misiyoneri Kim ari intumwa Imana yohereje mu Rwanda ngo afashe benshi.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibi birori Madame Doreen Kagire Uhagarariye WMF mu Rwanda, yagaragaje urugendo rw’Impinduka uyu muryango wabanyemo n’Abanyarwanda anavuga ko iyo hatabaho uruhare rw’Imana yagendanye na bo, ibyo bagezeho byose bitari gushoboka.

Uyu muyobozi kandi yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda kubwo korohereza imiryango mpuzamahanga ikaza gukorera mu Rwanda. Yashoje ashimira Misiyoneri Paul Kim kubw’Imirimo myiza akomeje gukora anamwifuriza Imigisha ituruka ku Mana.

Misiyoneri Kim yabanje gushimira abantu bose baje kwifatanya na WMF Rwanda muri ibi birori byiza. Yifashije uburyo bw’amashusho yerekanye aho WMF Rwanda yavuye n’aho igeze ubu n’aho yifuza kugera.

Misiyoneri Paul Kim yibukije abantu ko Imana ariyo ya mbere mu buzima kandi iyo uyiringiye igushoboza byinshi. Yagize ati “Nkuko tubibona muri Bibiliya, ngo “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro” iyo wizeye Uwiteka ntacyo ubura, ibi byose twagezeho ni ukubera kwizera Imana no gutunganyiriza intambwe zacu mu maso yayo”

Misiyoneri Paul Kim yashoje agaragaza ko ubu WMF Rwanda irangaje imbere ikindi cyerekezo gishya cya 2020-2030 kirimo kuzakora ibikorwa byiganjemo iby’uburezi n’ubuvuzi.

Bwana HAVUGUZIGA Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya ari naho uyu muryango ufite ibiro, nawe yashimiye cyane iri tsinda ryaturutse muri Koreya y’epfo riyobowe na Misiyoneri Kim ndetse avuga ko nk’ubuyobozi bwa Leta bazirikana umurava n’ubwitange bwa Misiyoneri Kim.

Uyu muyobozi yashoje asaba ko imbaraga zaranze uyu muryango mu myaka ari nazo zazakomeza ku baranga mu yindi myaka 30 iri imbere. Ati “Dufite ubuhamya twumvise bw’abahinduriwe ubuzima na WMF Rwanda mu myaka 30 ishize, rero turizera ko mu myaka 30 iri imbere tuzaba dufite Ubuhamya bwinshi buvuga ibyiza kandi nk’Ubuyobozi bwa Leta turabizeza ubufatanye muri byose.”

World Mission Frontier ubu imaze gushinga ibigo bitatu mu Rwanda aho twavuga icyiri i Kayonza, Nyamasheke, n’icyiri i Kigali. Uretse mu Rwanda WMF ikorera no mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Uganda, Tanzania na Congo.

Misiyoneri Kim yatembereje abashyitsi icyumba gikubiyemo inshamake y’amateka ya World Mission Frontier.
Rev NDAYIZEYE Isaie nawe yasobanuriwe amateka ya World Mission Frontier.
Abashyitsi bafashe basigiye ubutumwa WMF.
Ibirori by’Isabukuru byitabiriwe n’abantu mu ngeri zose
Umunyamabanga mukuru wa WMF Rwanda Bwana Jean Baptiste niwe watanze ikaze ku bashyitsi bari muri ibi birori.
Misiyoneri Pyung Lyuk Kim yashimiwe bikomeye muri ibi birori.
H.E.KANG KWANG JONG Ambasaderi wa Korea y’Epfo mu Rwanda ni umwe mu bashyitsi bimena bitabiriye ibi birori.

KANG KWANG JONG uhagarariye kominote y’abanyakoreya y’epfo bari mu Rwanda
.
Umuryango wa World Mission Frontier washimiye abafatanyabikorwa batandukanye bafatanyije muri uru rugendo rw’imyaka 30.
Misiyoneri Kim yambitswe Ingofero ahabwa n’inkoni nk’ikimenyetso cyuko yabaye intwari agatangiza uyu muryango mu Rwanda
Abantu bose batanze ubuhamya bagarutse ku neza beretswe na WMF Rwanda.
Madame Doreen Kagire umuyobozi wa WMF Rwanda ageza ijambo kubitabiriye ibi birori
Habaye imyiyereko yo mu mikino njya rugamba y’Abanya Koreya y’Epfo izwi nka Taekwondo
Misiyoneri Paul Kim yavuze ko Imana ariyo ikwiye kuba iya mbere mu buzima bw’Umuntu
Hakaswe umutsima(Cake) nk’ikimenyetso cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30
Hanafashwe ifoto y’urwibutso

One Response

  1. We are so lucky as Rwandan to be having World mission Frontier in Rwanda. And we really thank you for your support, jobs for us and supporting poor families in financial better than in believing God . God bless your all steps forward we love you

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *