Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuramyi Brian Lead yateguye igicaniro yise” Make Room” yatumiyemo abarimo Tom Close hamwe na Gaby Kamanzi

Umuramyi Niyigena Dadou Brian uzwi nka ( Brian Lead) mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yateguye igitaramo yise “Make Room” Yatumiyemo Gaby Kamanzi, Tom Close, Annette Murava, Prophet Erneste Nyirindekwe n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.

Ni igikorwa biteganyijwe ko kizaba ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 muri Elayone Church i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, kikazatangira ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Satu n’igice z’ijoro, aho Cyateguwe n’umuramyi Bryan Lead abinyujije mu muryango w’ivugabutumwa yashinze witwa Spirit of Worship Center.

Bryan Lead waminuje mu gutunganya umuziki, akaba umuramyi ubimazemo igihe kitari gito, yavuze ko “Make Room” ari ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya ryanditse mu Ibyahishuwe 3:20 “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.”

Mu kiganiro na iyobokamana, Bryan Lead yavuze ko ari igicaniro kizaberamo ibihe byiza mu kuramya no guhimbaza Imana mu muziki mwiza, ibihe byo gusenga ndetse n’Ijambo ry’Imana rizagaburwa n’abakozi b’Imana batandukanye. Ati “Intego ni ukuramya no guhimbaza Imana bihindura ubuzima bwacu bwa buri munsi ndetse binakiza indwara”.

Avuga ko umusaruro witezwe muri “Make Room ari ukubona abantu bakingura ubuzima bwabo bakicaza Yesu Kristo mu buzima bwabo akababera Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo.

Muri iki gitaramo uyu muramyi yatumiyemo Prophet Ernest Nyirindekwe, Tom Close, Gaby Kamanzi, Bishop Gafaranga na Annette Murava na Pastor Niyomugabo Anicet.

Ubwo twamubazaga impamvu yatumiye Tom Close – umuhanzi umenyerewe mu muziki usanzwe, akaba n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, yavuze ko ari nk’umuvandimwe we akaba “azagaragara kuri Panel kuko tuzaganira kandi ari mu bantu b’abahanga ndetse bashoboye babereye benshi icyitegererezo. N’uyu munsi Tom Close arakijijwe”, akaba asengera mu Itorero rya Angilikani [EAR].

Avuga ko muri “Make Room” bazaganira ku nsanganyamatsiko ivuga uko wakomeza kurinda imyizerere yawe n’imyitwarire yawe mu buzima bw’ubwamamare. Ati “Ese ni icyaha gukora indirimbo y’urukundo [indirimbo isanzwe ‘secular’] songs? Urumva hano nawe ko yuzuzanya nabyo, yagira urubyiruko inama nziza zigafata kuko ubwo buzima ni bwo abamo”.

Bryan Lead yavuze ko Spirit of Worship Center yayitangije mu gufasha benshi kuramya Imana no kuyiha icyubahiro nk’umubiri wa Kristo nta n’umwe uhejwe. Yavuze ko ababarizwa muri uyu muryango w’ivugabutumwa barangamiye gusangiza isi ubuzima bw’Imana n’Umucyo wayo mu muryango mugari.

Bifuza kandi kuba ubuturo bw’Imana, ahantu huzuye ubwiza bw’Imana kuko aho Imana ituye haba hari urukundo, ubuntu, imbabazi, gukira n’ibyishimo bifasha abizera gushikama mu murimo w’Imana. Avuga ko batoza kandi bakazamura urubyiruko rufite impano mu murimo wo kuramya Imana ku Isi yose.

Muri iki gicaniro Brian Lead azafatikanya n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.

Bryan Lead ni bucura iwabo, akaba afite imyaka 24. Iyo muganira avuga ko yavukiye mu muryango ukijijwe, akaba yararezwe na nyina gusa kuko se yapfuye akiri umwana. Asengera muri Elayono Pentecost Blessing Church. Umubyeyi we mu buryo bw’Umwuka yitwa Prophet Ernest Nyirindekwe.

Ni umuramyi akaba n’umucuranzi unatunganya indirimbi (Producer) wabyize by’umwuga akaba yarasoje kwiga muri Global University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu ishami rya Theology. Ni we washinze Spirit of Worship Center.

Prophet Erneste Nyirindekwe ni umwe mu bazigisha muri” Make Room”
Ev. Anicet Mugabo ni umwe mu bazagabura ijambo ry’Imana muri iki gicaniro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress