Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuramyi Bosco Nshuti agiye gutaramira i Burayi.

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yajyiye ku mugabane w’uburayi kuri uyu mugoroba wo ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023 muri gahunda zitandukanye zirimo ibitaramo bizazenguruka uyu mugabane.

Ni ubwa mbere Bosco Nshuti agiye kuririmbira i Burayi. Nkuko yabidutangarije yavuze ko yabonye Visa ya Schengeni mu cyumweru gishize ku wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023.

Igitaramo cya mbere cy’uyu muramyi kizabera muri Pologne akurikizeho Danmark, France, Ububiligi na Sweden.

Umuramyi Bosco Nshuti kandi ahatanye mu marushanwa yitwa ’Gospel People Rise Up’ akaba ayoboye mu bafite amajwi menshi hakoreshejwe ubutumwa bugufi. Ni amarushanwa kandi ahatanyemo Josh Ishimwe, Danny Mutabazi na Chryso Ndasingwa.

Bosco Nshuti ni umuhanzi wandika ku musaraba n’urukundo rw’Imana akaba aherutse gusohora indirimbo yitwa ’Mbaraga zikiza’. Asengera mu itorero rya ADEPR, akaba yaramamaye mu ndirimbo ”Ibyo Ntunze, Ni muri Yesu n’izindi zitandukanye”.

Menya uko gahunda y’Ibitaramo bya Bosco Nshuti iteye.

Reba indirimbo”Mbaraga zikiza” ya Bosco Nshuti:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress