Gilbert Gatete wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye bya Gikristo mu Rwanda yinjiye mu bwanditsi aho ari kwitegura kumurika igitabo cye cya mbere yise “Ubuzima mu mboni y’Umuremyi.’’
Inkuru iri muri iki gitabo ihishura intego ya Yesu Kristo ku muntu, ko ari muri we inyokomuntu yose yagombaga guhishurirwa inkomoko nyakuri, ngo bitume abantu babaho bihuye neza n’umugambi Imana yagize mbere y’uko Isi iremwa.
Gilbert gatete avuga ko iki gitabo gisobanuye ibanga nyamukuru ubuzima bushingiyeho nyuma yo guhishurirwa ukuri nk’uko biri muri Yohana 8:32, hagira hati ‘‘namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”
Yagize ati “Isi yose ntiyamenye umuntu kuko itamenye Imana, uburyo rukumbi yagombaga kumenywamo byari bihishe mu mwana. Aha rero ni ho iki gitabo kigaragaza ko ukuri Isi yose yagombaga kumenya guhishe mu cyanditswe Yohana 14:20 ‘‘uwo munsi muzamenya ko ndi muri data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe.’’
“Ubwiru bwose bwari buhishe mu bumwe bw’umuntu n’Imana byavuyemo ikindi kiremwa gishya. Iryo ni ryo pfundo nyamukuru rikubiye muri iki gitabo kuko bidufasha kumenya neza umugambi w’Imana ku buzima bwacu bituma tubaho ubuzima bufite intego.”
Umwanditsi Gatete yerekana ko bigoye gusohoza intego yazanye abantu ku Isi batazi inkomoko yabo bijyanye n’igitekerezo Umuremyi yari afite abarema, bityo ko ari ngombwa cyane kumenya neza, ibyari inzozi z’Imana mbere yo kurema ngo bibafashe kubigenderamo.
Gatete Gilibert wahoze ari umunyamakuru, avuga ko iki gitabo kizafasha umuntu wese uzagisoma kongera kwisuzuma akareba neza niba koko abayeho nk’uko Imana yabigennye ndetse kikamuha n’uburyo yahinduramo agafata ingamba nshya zo kubaho ubuzima buhindutse, binyuze mu ngero zitandukanye zatanzwe muri iki gitabo.
Yanasabye abantu kuzamushyigikira igihe azaba amaze kumurika iki gitabo. Ati “Ndasaba abantu kwitabira imurika ry’iki gitabo kuko byinshi mu bisobanuro byacyo n’imvano yacyo ari ho bizatangirwa ku buryo burambuye.”
Igikorwa cyo kumurika iki gitabo kizaba tariki ya 25 Gicurasi 2024 muri New Life In Jesus i Kinyinya hafi na Engen Petrol station kuva saa Cyenda kugeza saa Moya z’umugoroba. Kizanitabirwa na New Life In Jesus Worship Team, Umuhanzi L. Dave, Heaven Gilbert n’Intumwa y’Imana Dan Ruhinda uzigisha ijambo ry’Imana.
Gatete Gilbert usanzwe akora akazi k’ubwarimu, yamenyekanye cyane mu itangazamakuru rya gikirisitu. Yakoreye ibitangazamakuru birimo Authentic Radio [Ubu yahindutse O Radio], Sana Radio n’ibyandika nka Agakiza.com, Urugero.rw na Impinga.com.
One Response
Twishimiye ubutumwa bwiza tuzahumvira