Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umumaro wo gushima Imana mu mboni za Pasiteri Uwambaje

Umushumba w’Ururembo rwa ADEPR Rubavu, Pasiteri Uwambaje Emmanuel, yibukije abantu umumaro wo gushima Imana n’inyungu bitanga mu buzima bwabo.

Pasiteri Uwambaje yabigarutseho mu nyigisho yatambukije kuri shene ye ya YouTube “Emmanuel Uwambaje”, aho asanzwe atambutsa inyigisho zitandukanye ziba zifite insanganyamatsiko igira iti “Kwizera kubeshaho”.

Uyu mushumba yatangiye avuga ko gushima Imana bifite imbaraga zibyihishemo, cyane cyane iyo ushima ibintu byabayeho.

Yagize ati “Ndashaka kukwibutsa imbaraga ziri mu gushima Imana, usanga abantu benshi bashyira imbaraga mu gusaba kandi biravuna kurusha gushima, kuko umuntu usaba aba asengera ibintu bizaba, naho ushima aba ashima ibihari.”

Pasiteri Uwambaje yakomeje yifashisha amagambo agaragara muri Zaburi 118, agira ati “Nimushimire Uwiteka y’uko ari mwiza, kuko imbabazi ze zihoraho iteka.”

Yavuze ko ayo magambo uyatekerejeho, usanga abantu bakwiye gushimira Imana ubwiza bwayo n’imbabazi igira zitagira umupaka ku babayeho, abariho n’abazabaho.

Pasiteri Uwambaje Emmanuel yagaragaje ko mu gihe umuntu yumvise nta mashimwe afite, akwiye kwibuka imbabazi zayo ku buzima bwe, kuko Imana idasaza; idapfa; itagira amazinda ndetse ko itibagirwa ibyo yasezeranyije abayikunda.

Reba inyigisho yose ya Pasiteri Uwambaje Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *