Prophet Grace Amanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite Minisiteri yitwa ‘Ark Of Grace Ministries’ yavuze ko Imana yamuhaye ubuhanuzi bukomeye ku muherwe Elon Musk, burimo ubumuburira n’ubwo gukira ibikomere yatewe akiri muto.
Uyu mugore uvugwaho kunyuzwamo ubutumwa n’Imana, yavuze ko yamuhaye ubuhanuzi bwa Elon Musk uherutse kugura Urubuga rwa Twitter akaruhindurira izina rukitwa X. Yagaragaje ko Imana yamuhishuriye ububabare uyu mugabo yanyuzemo akiri muto, ndetse inamubwira ko yabukira ikamurinda.
Yagize ati “Nahishuriwe ububabare Elon Musk yanyuzemo kera. Imana yabunyeretse, impa ubutumwa ngomba kumuha bwihariye bugendanye n’ibyo yanyuzemo birimo ububabare bw’indengakamere ndetse no kumubwira ko hari ibimutegereje by’umwijima bizatera ubwenge bwe ku ishoramari ari gukora yahimbye.”
Prophet Grace Amanda yakomeje avuga ko nk’uko izina rye (Musk) risobanuye ko ari igiti kinini gishobora kugira imizi miremire cyane igakwira ahantu hose, hari aho ikwiye kuba igera heza hakayifasha gukura ndetse n’aho igera idakwiye kuba igera bigatuma yangirika.
Yagize ati “Nk’uko izina rye (Musk) risobanuye igiti kera cyane kigashora imizi miremire cyane, Imana yambwiye ko uko icyo giti gishora imizi kikajya ahantu hanini, bishoboka ko cyajya n’ahantu habi hashobora kukigiraho ingaruka mbi.”
Yakomeje agira ati “Elon ariho ubwami bw’umwijima… bwateye imbere burenze ikoranabuhanga yatangije. Ariko nyuma y’ibyo hari imbaraga z’Imana yicaye ku ntebe y’imbabazi. Niyumva azakira yakire izo mbabazi z’Imana.”
Prophet Grace Amanda yavuze ko Imana yamuhishuriye uburyo Elon Musk yagize ubushake bwo kuyimenya n’uburyo ikoramo ariko ntabikomeze. Akomeza avuga ko bimwe mu byatumye ategera Imana harimo abagore yagiye agira, bamushyize kure yayo.
Grace Amanda yavuze ko Imana yamubwiye ko ubwenge Elon Musk afite bwo gukora ibikorwa bitandukanye, ntaho buhuriye n’ubwo Imana ifite. Ati “Ibintu byanjye, imbaraga zanjye, umwuka wanjye, ntaho bihuriye n’ikintu cyose umuntu ashobora kurema kuko ndi Umuremyi.”
Grace Amanda usanzwe ari umuhanuzi, ni umwe mu bajya bahanurira abantu bakomeye barimo n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaherukaga guha ubutumwa bw’ibanga Obama Imana yari yamuhaye, ngo azanabuganirize Perezida Joe Biden uri ku butegetsi bw’iki gihugu.