Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuhanzi Aloys Habi yashyize hanze Indirimbo “Musomere Inzandiko”Ishimangirako Imana itazongera kurimbuza umwuzure-Video

Umuhanzi Habiyambere Aloys [Aloys Habi] umaze kuba ikimenywa na benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’ibisigo yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo yise”Musomere inzandiko “irimo amagambo ashimangira ko Imana yirahiyeko itazongera kurimbuza umwuzure.

Uyu musore w’impano ikomeye mu kuririmbira Imana, wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Mbitse inyandiko”,iyi ndirimbo yise ngo “MusomereInzandiko” yayishyize hanze kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 15 Werurwe 2025 .

Umuhanzi Habiyambere Aloys [Aloys Habi] atuzaniye indirimbo nshya yise ngo “Musomere Inzandiko “

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuzeko Iyi ndirimbo yise ngo “Musomere Inzandiko ” inganzo yayo yaje ari mu nzozi arota aririmba ngo hari murikerera nka saa 04:00 za mu gitondo bwenda gucya aho ngo icyo yaririmbaga munzozi ari iyi Korasi yayo maze nyuma yiyongereraho ibitero byayo.

Muri aya magambo Uyu muhanzi yagize ati:”Ni indirimbo itanga ubutumwa ku muntu umaze igihe ari mu bihe bibi kugirango akomere yibuke indahiro y’Imana ko itazongera kurimbuza umwuzure akomere umutima aho mba mubwirako ubwo ijuru ritabaye kandi ikigoyi kikaba gicitse tutagipfuye ahubwo dukize “.

Yakomeje agira ati:”Umuntu wese uzizerera muri iyindirimbo azasenge abwire Imana ati” Nibutse indahiro yawe kandi Imana izamwiyereka kuko Imana niyo yababaza umuntu ni ukuri ntabwo ijya ibikora iteka ijya igeraho ikamugirira ibambe ikamwishimisha ibyishimo bingana cyangwa bituta igihe yababarijwe iminsi y’ingorane,amakuba n’ibyago ikayivunjamo ibyishimo.

Ati:”Nukuri Imana ihe umugisha umuntu wese uri buyumwe akagira impinduka muriwe ndetse akayigeza no kubandi.

Aloys Habi yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira bakayigeza kure ariko bita cyane ku magambo ayigize no kurushaho kumusengera kugira ngo Imana ikomeze imwuzuze inganzo iganje .

Yasabye Abahanzi bagenzi be ko barushaho kugira ubufatanye no kumufasha kwamamaza ubu butumwa bwiza atanze.

Umuhanzi Habiyambere Aloys [Aloys Habi] azwiho kugira ubuhamya bukomeye bw’uburyo yavukiye amezi 12 m7 gihe abandi bavukira 9 avuka abana n’ubumuga bwo kutavuga aho Imana yaje gukora igitangaza aratobora aravuga ndetse atobokamo impano ikomeye yo kuba umwanditsi mwiza w’indirimbo n’ibisigo no kuba umuririmbyi mwiza ,ubu akaba ari kubarizwa ku mugabane w’Asiya mu gihugu cy’Ubushinwa aho amaze amezi make agezeyo mu bitangaza bikomeye.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ALOYS HABI YISE NGO “MUSOMERE INZANDIKO”:

Aloys Habi umwe mubanditsi b’indirimbo beza u Rwanda rufite akaba n’umuririmbyi mwiza cyane
Umuhanzi Habiyambere Aloys [Aloys Habi] yasabye abantu kugeza kure indirimbo ye nshya yise ngo “Musomere Inzandiko”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress