Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Uko Meddy yagiye mw’Iyerekwa akaganira na Yesu,uko yamurekesheje indirimbo z’isi,urugo rwe no kureka agasembuye

Ngabo Medard Jobert [Meddy] yafashe umwanya agaruka ku nzira yo guhinduka kwe, iyerekwa yagize ibyo yibwiraga ko aribyo by’umumaro nyamara yibeshya, agaruka kandi ku muryango n’icyo uvuze kuri we no ku muziki we muri rusange.

Uyu mugabo uri mu bagaragara gake ugereranije n’abandi mu ruhame bituma nk’icyamamare benshi baba bibaza byinshi ku buzima bwe batanabasha kubonera ibisubizo, yaganiriye n’uwitwa Keza nk’uko tubikesha Boarding Pass Nation mu kiganiro cy’iminota 17 n’amasegonda 8.

Muri iki kiganiro Meddy atangira avuga ku iyerekwa yagize ryahinduye ubuzima bwe ati”Nagize inzozi simbyinjiramo cyane ariko nabyutse ndi umuntu mushya, nahise menya ko nsozanyije n’ibyo narimo byose, nahise menya ko ngiye kubaho ubuzima bwuzuye Yesu, nkasiga ibindi byose inyuma.”

Agaruka ku buryo yemereye Yesu ko agiye kumubera inshuti ati”Mu nzozi zanjye ndabyibuka Yesu yambajije ibibazo 3, ugiye kuba umuntu utanzi? ugiye kuba nk’umuntu unzi? Ugiye kuba inshuti? Ndavuga ngiye kuba inshuti yawe mpita nkanguka ndi umuntu mushya.”

Yavuze kandi ku cyo bisaba kugira ngo ugire urugo rwiza ati”Naje gusanga ko imiryango nafatiragaho urugero itishimye nk’uko nabikekaga, bisaba kuba umukristo wuzuye kugira ngo ugire urugo rwiza, unabe umubyeyi mwiza kubera ko ugomba gusiga kwikunda kose inyuma, ugakunda umugore wowe nk’uko Yesu yakunze itorero rye.”

Meddy yakomoje kandi ku isomo yigira mu kuba none ari umubyeyi ati”Kurera umwana wanjye kuri njye, binyereka ko niba mukunze cyane, mwitaho, bituma ndushaho kwibaza kurushaho uko Imana inyitaho.”

Ku birebana n’uburyo abantu bamwe bwira ko yabagaho yishimye nk’uko abiririmba yagaragaje ko ari ukwibeshya ati”Ntabwo nari uwo mu kuri mukeka mu nyizere nk’uko mbiririmba.”

Ibyekeranye no gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa yabisobanuye agira ati”Nanjye icyo ni ikibazo nibazaga ubwo narimo mpinduka nkibaza ese ngiye kuzajya arizo ndirimba, gusa ariko nasanze nabyo bidahagije kuko ushobora kuziririmba ntuhinduke kandi kuko uziririmba ntibikugira umukristo.”

Agaragaza ko benshi bakomeje kubimubaza n’uko yabasubizaga ati”Nabwiye abantu, ntabwo ndimo mpindura umuziki, ibyo ni nko kuva muri zouk ujya muri reggae,ahubwo njyewe nk’umuntu nari umugabo utandukanye, ndababwira ibyo nkora none bishingira ku wo ndiwe none kandi sindi umunyamuziki ndi umugabo w’Imana.”

Urugendo Meddy yatangiye agaragaza ko rutoroshye kuko benshi mu ntangiriro bamutekerezaga, bakanamubonamo uko yahoze ati”Byari bigoye mu ntangiriro kuko nubwo nahindutse, abantu ntabwo babyizera, nubwo narekeye aho kunywa agasembuye, ntabwo abantu babyizera ko nabiretse byansabaga kwibwira abantu na none buri gihe.”

Meddy ari mu bahanzi bamaze imyaka itari mike binjiye mu muziki aho imyaka myinshi yayimaze awukorera muri Leta Zunze Ubumwe zs Amerika, mu myaka yose amaze yibanze ku muziki w’urukundo akanawuvanga n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yashyingiranywe  na Ngabo Mimi Mehfira, bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise Myla Ngabo, ubuzima bw’uyu muhanzi w’ikimenyabose mu Karere k’Ibiyaga Bigari,bukaba bukomeje kugenda bushingira ku kwiyegereza no kwegereza abatari bake Imana binyuze mu butumwa agenda asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze. Meddy yagaragaje ko kuririmba gusa indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitagira umuntu umukristoYerekanye ko kuva yahinduka akemera kuba inshuti ya Yesu n’umuntu w’Imana byahinduye urugo rwe Paradizo

Kanda hano urebe ikiganiro cyose Meddy yatanze

Iyerekwa yagize aganira na Yesu, umuziki we, urugo no kureka agasembuye! Meddy yavuze

Iyerekwa yagize aganira na Yesu, umuziki we, urugo no kureka agasembuye! Meddy yavuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *