Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Uganda:Ev.Dr Dana Morey ari gukoreshwa Ibitangaza mu giterane kiri kuririmbamo Grace Ntambara na Judith Orishaba

Mu gihugu cy Uganda hari kubera igiterane cy’imbaturamugabo cyateguwe n’umuryango wa A Light to The Nations iyoborwa n’umuvugabutumwa mpuzamahanga Dr Dana Morey kuva USA,uyu akaba ari gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye muri iki giterane kiri kuririmbamo abahanzi nka Grace Ntambara na Orishaba.

Pastor Grace Ntambara ni umugore wa Pastor Emma Ntambara ukuriye itorero ‘Urufatiro rwa Kristo’ riherereye i Gasogi. Ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu myaka 8 ishize binyuze mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo “Iryo zina”, “Mwemerere”, “Nta kazi kabi”, “Dariya” n’izindi. Indirimbo ze zirabyinitse ndetse zuje ubutumwa bwomora imitima itentebutse.

Uyu muhanzikazi yarakunzwe cyane kugera aho yegukana igikombe cya Groove Award Rwanda mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka, ibi akaba ari ibihembo byari ku mwanya wa mbere mu muziki wa Gospel. Akora umuziki wo kuramya Imana ndetse n’indirimbo zo mu buzima busanzwe zigamije gutanga umasanzu we mu kubaka sosiyete.

Urugero ni indrimbo yise “Dariya”, aho agira inama abantu akabasaba gukunda ababyeyi babo. Ni indirimbo irimo inkuru y’umukobwa witwa Dariya wihakanye nyina, akavuga ko atamwerekana mu bantu kuko ngo amukoza isoni, nyamara akibayibagiza ko ari umubyeyi we wamutwise amezi 9, akamubyara, akamurera kugeza abaye inkumi.

Dariya yaje kubeshya inshuti ye y’umuhungu ko ari imfubyi, bituma ubukwe bubera ku nshuti y’umuryango nyina ntiyabimenya. Umunsi umwe nyina yaje kumusura, yibwira umukwe we, undi aratungurwa cyane, afata umwanzuro zo gutandukana burundu na Dariya kuko ubwo “wampishe mama, hari byinshi wampishe”.

Grace Ntambara uri mu bahanzikazi bitezweho ibihambaye muri Gospel, aririmba ko Dariya akwiriye gusaba imbabazi kuko “mama uko yasa kose ni mama”. Ni indirimbo yakunzwe cyane, bizamura izina ry’uyu muhanzikazi kubera ubutumwa bwibaka sosiyete yatanze, gusa hari bamwe mu bakristo bavuze ko yatandukiriye kuko ngo atari Gospel.

Grace Ntambara ntibyamuciye intege yakomeje gukora izindi ndirimbo zirimo “Nta kazi kabi” ashishikarizamo abantu gukunda umurimo. Ati “Nta kazi kabi iyo ugakoze ugakuze”. Yaje kumara igihe atumvikana mu muziki, ariko ubu awuhagazemo bwuma ndetse avuga ko afite imishinga myinshi yiteguye kugeza ku bakunzi b’umuziki.

Grace Ntambara ari kuvuga ubutumwa bwiza mu giterane cy’amateka muri Bushenyi

Uyu muhanzikazi uri kubarizwa muri Uganda mu biterane biri kwitabirwa n’uruvunganzoka rw’abantu, yabwiye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda ko akunda cyane umuziki “kuko ni umuhamagaro wanjye, ni ibintu nkunze”. Yavuze ko impamvu atagaragaraga cyane ni uko hari ibintu yari ahugiyemo byinshi birimo ibiterane no kwita ku muryango we.

Yatumiwe mu giterane kinini cyane kiri kubera muri Uganda kirimo abakozi b’Imana baturutse mu bihugu bitandukanye. Kiri kubera i Bushenyi ahitwa Ishaka kuri Kizinda Market Ground kuwa 12-14 Nyakanga 2024.

Kizakomereza kuri Rukungiri kuri Stade kuwa 18-21 Nyakanga 2024. Ni ibiterane byatumiwemo Grace Ntambara,na Judith Orishaba.

Grace Ntambara yakozwe ku mutima no gutumirwa muri iki giterane kiri ku rwego mpuzamahanga. Iki giterane cyahawe izina rya “Miracle Gospel Harvest” cyeteguwe na A Light to the Nations iyoborwa n Pastor Dr. Ian Tumusime muri Afrika ndetse na Ev. Dr Dana Morey ku rwego rw’Isi akaba ari nawe uri kubwiriza muri ibi biterane.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yatunguwe n’ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru ndetse no kuba abanya-Uganda bari kwishimira cyane indirimbo ze, ati “Abantu baritabiriye cyane, ni umunezero ukomeye kandi nagiye ndirimba indirimbo z’Ikinyarwanda, abantu barabyishimiye cyane, urabona ko barimo kubyumva bamwe na bamwe, abandi barifuza kubyumva”.

Yavuze ko abanya-Uganda ari abantu bakunda Imana, kandi bakunda cyane umuziki w’abanyarwanda, anashima ko yahahuriye n’ibyamamare. Ati “Ni ikintu cy’umugisha ukomeye kuko ibihangano byanjye ndimo kubisohora hanze y’igihugu, ndshima Imana ko nahahuriye n’abahanzi batandukanye, hari urwego Imana irimo kungezaho.”

Yavuze ko abanya-Uganda bamwishimiye cyane, dore ko basanzwe bakunda umuziki wo mu Rwanda ukongeraho ko nawe anyuzamo akaririmba indirimbo ziri mu ndimi bumva, ati “Baranyiyumvamo, nkabiyumvamo”. Yongeyeho ati “Ikintu gikomeye rero ndimo ndakoresha indirimbo zanjye ziri mu Kinyarwanda, ariko nkashyiramo n’izabo” mu Ikinyankore n’Igikiga.

Nyuma yo kuva muri Uganda muri ibi biterane bizarangira mu mpera za Nyakanga, Grace Ntambara bamwe bahimbye Dariya kubera indirimbo ye yamamaye, avuga ko atazicisha irungu abakunzi be kuko afite imishinga myinshi kandi migari ari gutegura, ndetse akaba yatangiye kumenyekanisha indirimbo ze hanze y’u Rwanda.

Uyu mubyeyi waririmbye mu giterane cy’amateka muri Bushenyi dore ko ari cyo cya mbere cyitabiriwe cyane, yavuze ko afite umushinga wo kuzana izindi ndirimbo nshya. Ati “Ndimo ndabisaba Imana kugira ngo nshobore kuzana ibindi bihangano bishya, bifasha imitima y’abanyarwanda. Mukomeze munkunde kandi munsengere kugira ngo Imana ikomeze inzamure, Imana ibahe umugisha.

Pastor Grace Ntambara uvuga ko ari umufana we ukomeye w’umuhanzi Pastor Wilson Bugembe wo muri Uganda, yatwaye igikombe cy’umuhazikazi w’umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2016, mu gihe umuhanzi w’umwaka mu bagabo yabaye Albert Niyonsaba wamenyekanye mu ndirimbo “Isezerano”, “Bigarure” n’izindi.

Nkuko bisanzwe muri ibi biterane bya A Light to The Nations Ev.Dr Dana Morey afata umwanya uhagije wo kubwiriza ijambo ry’Imana hakaboneka benshi bakira agakiza ndetse bagahabwa ibitabo byo kubafasha kuguma mu gakiza neza yarangiza agasengera abarwayi benshi bagakira indwara zananiranye nkuko nubundi biri kugenda muri iki giterane.

Mu cyumweru gikurikira iki igiterane nkiki kizakomereza kuri Stade ya RUKUNGIRI nubundi muri Uganda

Pastor Grace Ntambara yakozwe ku mutima no gutumirwa mu giterane mpuzamahanga

Grace Ntambara ari kwizihira abanya-Uganda mu giterane yahuriyemo na Rose Muhando

Ubwo Pastor Grace Ntambara yasuhuzaga abitabiriye igiterane yatumiwemo muri Uganda

Grace Ntambara aravuga ko iki igihe cye cyo kurabagirana mu muziki  

Avuga ko ari ubuntu bugeretse ku bundi gutumirwa muri iki giterane mpuzamahanga

Grace Ntambara yarigaragaje cyane muri za 2016 nyuma aza kuburirwa irengero mu muziki

Benshi bari gukorwaho cyane mu buryo bw’Umwuka

Ev. Dana Morey ari gufasha benshi kuva mu minyururu ya satani

Pastor Dr Ian Tumusime uyobora A Light to the Nations muri Afrika

Pastor Dr Ian Tumusime nawe ari kubarizwa muri Uganda

Mbere y’uko iki giterane kiba habanje kuba ivugabutumwa mu bigo by’amashuri yo muri Bushenyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *