Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Uganda:Ev.Dana Morey ari gukoreshwa ibitangaza bikomeye abantu bakabohoka imitima n’imibiri (Amafoto)

Mu biterane by’iminsi itatu byahawe izina rya “Miracle  Gospel Celebration” (Kwizihiza Ubutumwa bwiza bw’Igitangaza) biri kubera mu Karere ka Pallisa muri Uganda, Umuvugabutumwa w’Umunyamerika Dr. Dana Morey yasabye abahaturiye kuzakomeza gusenga kugira ngo bashimishe Imana.

Uyu muvugabutumwa Dr. Dana Morey washinze umuryango wa A Light to the Nations (aLn) ari nawe uwuyobora ku Isi mu gihe muri Afrika uyoborwa Pastor Dr. Ian Tumusime, yabwiye abatuye muri Uganda ahari kubera ibi biterane ati: Muzakurikirane ibi biterane kandi mukomeze gusenga kugira ngo Imana izadushimire.”

Ev. Dana Morey yari ari kubwiriza Ubutumwa Bwiza butavuguruzanya ku bantu ibihumbi n’ibihumbi bari baje muri ibi biterane by’Ubutumwa Bwiza kugira ngo bumve Ijambo ry’Imana kandi bakire mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.

Ni ku munsi wa kabiri w’ibiterane Miracle Gospel Celebration, tariki ya 12 Ukwakira 2024, aho yatanze ubutumwa bw’ihumure, mu gihe habura umunsi umwe ngo ibyo ari gukorera mu Karere ka Pallisa guhera ku wa 11 – 13 Ukwakira 2024 birangire, abone gukomereza mu Karere ka Kamuli kuva ku wa 18 – 21 Ukwakira 2024, ari na ho azasoreza ibyo muri Uganda byose.

Ubwo butumwa bugira buti “Nk’umuntu wizera Yesu Kristo, Imana iragukunda! Ntuzigere utinda kubyemera cyangwa ngo ubishidikanyeho! Muri ubwo buryo, Imana izaguha irindi zina rishya. Iyo uri kubona ko ubuzima bwawe buri guhinduka, uko buhinduka nawe ni ko uhindura imikorere. Bibiliya ivuga ko mu ijuru Imana izaduha amazina mashya yo ubwayo izaba izi hamwe natwe.

Izina ryawe ntiryahinduka ku bw’ibintu bikubaho, nubwo wahura n’ibibazo bikomeye, ukagorwa n’ubuzima ku buryo ugera hasi, ubitewe no kuba uwizera. Uzatsinda ibinyoma no kuregwa n’abanzi bawe, ni ko handitse. Si ubwenge bwawe, si ubushobozi bwawe, si ubunararibonye bwawe, …. (ahubwo ni uko ufite Ukwizera).”

Izi nyigisho ziyongeraga ku zo batahanye ku munsi wa mbere, aho bacyuye Ijambo ry’Imana mu mitima yabo rigira riti: “Hari iminsi abantu bakanguriwe kumenya ukuri kw’icyo Imana ari cyo, kandi nubwo badashobora kwemezwa n’amagambo ntibashobora guhakana gihamya y’Ijambo ryayo ryerekaniwe mu bitangaza, ibimenyetso n’ibintu byakorewe ubwoko bwayo!

Uyu munsi imbaraga z’Imana zerekanywe mu buryo budashobora guhakanwa ko Umwami Yesu ari muzima, ko akiza, yishyura imyenda kandi akiza abarwayi bafite imitima imenetse.”

Muri ibi biterane hari kuberamo tombora, aho abantu bitabiriye bose bari kuba bafite amahirwe yo gutsindira Televiziyo, Ihene, Moto, Igare, Telefoni Igezweho (Smartphone), Firigo n’ibindi bitandukanye.

Dana Morey uhagarariye uyu muryango wa A Light to the Nation (aLN) ari na wo utegura ibi biterane bibera mu bihugu bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga z’uyu muryango yagize ati: “Nk’uko ubushake bw’Imana buri, nta n’umwe twifuza kuzasiga atumvise Ubutumwa Bwiza.”

Ev. Dr. Dana Morey ni umuvugabutumwa w’Umunyamerika washinze ndetse akaba n’Umuyobozi ku rwego rw’isi wa “A Light To The Nations.” We n’abavandimwe be batangije ikompanyi yitwa ‘The Morey Corporation’, kikaba ari ikigo gifitanye amasezerano n’uruganda rukora ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga ruherereye i Woodridge muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Dana kandi ni umwe mu bantu bakora ubucuruzi akaba yaratangije imiryango y’ivugabutumwa harimo Christ for all Nations and Caring for Kids. Yanatangije gahunda yo kugaburira abana bo mu miryango itishoboye muri Mexico.

Mu 1986 ni bwo yashakanye na Karman Morey, mu 1989-1993 aba Umushumba mu Itorero ‘A Light to the Nations Church’.

Mu 2001 – 2006 Dana Morey afatanyije na Slavik Radchuk, batangije gahunda yo kwita ku bana b’imfubyi batagira aho baba. Icyo gihe mu kigo cy’imfubyi batangije harimo abana 28.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa “Doctorate of Ministry” yakuye muri Lviv Theological Seminary. Kuva kandi mu 2015 kugeza ubu, Dana ni we uyoboye ikompanyi yitwa ‘The Morey Corporation’.

Dana Morey aherutse gutangaza ko ashaka kugura ubutaka mu Rwanda kuko yahakunze cyane. Ni Umubitsi akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya “One God – One Day – One Africa” ihuriwemo n’abakozi b’Imana barangamiye kugeza ubutumwa bwiza muri Afurika mu ntero igira iti “Dufatanyije twagera kuri Afrika”.

Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa, kuko avuga ko afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi cyane cyane Afrika.

Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba. Kandi aha hose ahava abantu batabishaka kubera kumwishimira cyane.

Pastor Dr. Ian Tumusiime, ni we uhagarariye A Light to the Nations muri Afurika

UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA MBERE W’IGITERANE CYA EV. DANA MOREY

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *