Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Uganda:Ev.Dana Morey agiye kuhakorera Ibiterane bikomeye byitezweho kuzaberamo ibitangaza bikomeye

Umuvugabutumwa w’Umunyamerika Ev. Dr Dana Morey washinze Umuryango w’Ivugabutumwa wa A Light to the Nations [ALN] akaba ari na we uwuyobora ku Isi, ategerejwe mu duce twa Kamuli na Palisa ho muri Uganda.

Ibi biterane byahawe izina rya ‘Miracle  Gospel Celebration” bisobanuye mu Kinyarwanda (ugenekereje) Kwizihiza Ubutumwa Bwiza bw’Igitangaza, bikaba bizaba muri uku Ukwakira 2024.

Ku wa 11 – 13 bizabera mu Karere ka Palisa na ho ku wa 18 – 20 bibere mu Karere ka Kamuli, hose amasaha azaba ari amwe, kuva saa 14h00 – 19h00. Gusa aya masaha ni ay’ibiterane nyamukuru bizabera mu bibuga bigari.

Kuva saa 8h00 kugera 12h00 (mu gitondo), ni ukuvuga ku wa 11 – 12 Ukwakira 2024 mu Karere ka Palisa, kimwe no muri Kamuli kuva ku wa 18 – 19 Ukwakira 2024, hazaba inama (conference) izaba igamije gukomeza ukwizera kw’Abakristo baho.

Mu biterane nyamukuru bizajya bitangira 14h00 hazaba harimo ugutombora, aho abantu bazitabira bose bazaba bafite amahirwe yo gutsindira Televiziyo, Ihene, Moto, Igare, Telefoni Igezweho (Smartphone), Firigo n’ibindi bitandukanye.

Dana Morey uhagarariye uyu muryango wa A Light to the Nation (aLN) ari na wo utegura ibi biterane bibera mu bihugu bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga z’uyu muryango yagize ati: “Nk’uko ubushake bw’Imana buri, nta n’umwe twifuza kuzasiga atumvise Ubutumwa Bwiza.”

Aherutse gukorera ibiterane bikomeye muri Uganda byatumiwemo Judith Orishaba wo muri Uganda, Rose Muhando wo muri Tanzania na Grace Ntambara wo mu Rwanda.

Cyari igiterane kinini cyane cyabereye muri Uganda kirimo abakozi b’Imana baturutse mu bihugu bitandukanye. Cyabereye i Bushenyi ahitwa Ishaka kuri Kizinda Market Ground ku wa 12-14 Nyakanga 2024, gikomereza kuri Rukungiri kuri Stade ku wa 18-21 Nyakanga 2024.

Nanone kandi yari aherutse mu Rwanda mu turere twa Kirehe na Ngoma two mu Ntara y’i Burasirazuba, ahabereye ibiterane bito ndetse n’ibiterane nyamukuru bya Ev. Dana Morey byari iby’Umusaruro n’Ububyutse. Icyo gihe abantu bahawe impano, abarwaye bakira indwara zitandukanye, n’ibindi byinshi kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2024.

Ev. Dr. Dana Morey ni umuvugabutumwa w’Umunyamerika washinze ndetse akaba n’Umuyobozi ku rwego rw’isi wa “A Light To The Nations.” We n’abavandimwe be batangije ikompanyi yitwa ‘The Morey Corporation’, kikaba ari ikigo gifitanye amasezerano n’uruganda rukora ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga ruherereye i Woodridge muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Dana kandi ni umwe mu bantu bakora ubucuruzi akaba yaratangije imiryango y’ivugabutumwa harimo Christ for all Nations and Caring for Kids. Yanatangije gahunda yo kugaburira abana bo mu miryango itishoboye muri Mexico.

Mu 1986 ni bwo yashakanye na Karman Morey, mu 1989-1993 aba Umushumba mu Itorero ‘A Light to the Nations Church’.

Mu 2001 – 2006 Dana Morey afatanyije na Slavik Radchuk, batangije gahunda yo kwita ku bana b’imfubyi batagira aho baba. Icyo gihe mu kigo cy’imfubyi batangije harimo abana 28.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa “Doctorate of Ministry” yakuye muri Lviv Theological Seminary. Kuva kandi mu 2015 kugeza ubu, Dana ni we uyoboye ikompanyi yitwa ‘The Morey Corporation’.

Dana Morey aherutse gutangaza ko ashaka kugura ubutaka mu Rwanda kuko yahakunze cyane. Ni Umubitsi akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya “One God – One Day – One Africa” ihuriwemo n’abakozi b’Imana barangamiye kugeza ubutumwa bwiza muri Afurika mu ntero igira iti “Dufatanyije twagera kuri Afrika”.

Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa, kuko avuga ko afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi cyane cyane Afrika.

Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba. Kandi aha hose ahava abantu batabishaka kubera kumwishimira cyane.

Muri Uganda bahishiwe byinshi muri ibi biterane, cyane cyane abo mu turere Dana Morey azageramo twa Palisa na Kamuli hazabera ibi biterane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *