Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Twizera ibitari imigani y’abakecuru n’abakurambere kuko dufite ibihamya by’uko Imana ivuga kandi igakora-Apostle Christophe SEBAGABO

Apostle Christophe SEBAGABO umushumba mukuru w’amatorero ya Calvary Fellowship Ministries, buri gitondo agenera abamukurikira ijambo ry’Imana ry’umunsi rinyura mu nyigisho yise ngo “RULE YOUR ATMOSPHERE” kandi rijya rihembura bikomeye imitima y’abamukurikira bitewe n’uburyo riba riteguranye ubuhanga ndetse akariherekesha isengesho rikomeye rifasha abantu kwirirwa mu munsi wabo neza bahirwa kandi basenga ndetse babyibuka bigatuma barushaho gukunda Imana ,kuyubaha no kuyitinya.

Uyu mushumba Abinyujije mw’ijambo yita ngo(Yobora ubunyamwuka bwawe( ”RULE YOUR ATMOSPHERE“) atambutsa kuri Shene ye ya youtube ,Kuri uyu munsi wa 262 w’umwaka wa 2024 ,iyi Ntumwa y’Imana Christophe SEBAGABO yavuzeko hari ibyo amaso yacu yabonye ariko kandi hari nibyo twikoreyeho n’amaboko kandi amatwi yarabyumvishe kuko twari duhagaze aho Imana yabivugiye irabisohoza ni ukuri turi abagabo bo guhamya ko Imana ikora kandi ishoboye ikanumva gusenga kw’Abizera.

Apostle Christophe SEBAGABO muri iyi nyigisho yakomeje avugako turi abagabo bo guhamya urukundo rw’Imana kuko twararubonye turarugotomera kandi ibi byose twabibonesheje amaso y’umubiri ariko twabanje kubirebesha amaso yo kwizera mu mwuka kuko burya ibintu byose abantu bageraho mw’isi babanza kubigeraho mu bitekerezo bagatekereza hanyuma bakavuga bati:”Byanze bikunze bizashoboka”.

Ati:”Iyo umuntu yiyemeje akavuga ngo nzageza 2024 narashatse kandi mfite abana babiri maze bigakunda bikagerwaho hari abatarabitekereje kandi kugeza uno munsi wa none batarabigeraho kandi byanze bikunze bakaba bari bafite ubushobozi bwabigeraho.Kubera imirimo n’ibitangaza Imana yakoze tureba ihimbarizwe ko ifite ububasha n’ubushobozi buvuga ibintu kandi bukabisohoza.

Ati:”Ndashima Imana se w’umwami wacu Yesu kristo,ndatara nshyira hejuru ububasha n’ubushobozi bwe n’urukundo yadukunze ikaduha umwana wayo Yesu Kirisitu kugira ngo aducungure adukure mu bubata bw’ibyaha n’urupfu kuko kuva ubwo twahindutse bashya turabihorwa nkuko wa muririmbyi yaririmbye ngo twarabatuwe rwose rwose kandi tiwigisha ijambo rye rizima mu mbaraga z’umwuka kandi iyo twizeye amagambo ye nkuko yayatubwiye tubona intsinzi “.

Bakirisitu bavandimwe ntabwo twakurikiye imigani y’ibivugwa cyangwa y’abakurambere yewe ntitwakuriye imvugo z’abanyaburayi cyangwa iz’abahaze ahubwo twakurikiye ijambo ry’Imana kuko tuzi Imana kandi ijambo ryayo riravuga ngo abazi Imana yabo bazakomera nibamara gukomera bakore iby’ubutwari .

Avuga ku gukomera ,Apostle Sebagabo CHRISTOPHE yavuzeko abazi Imana bazakomera mu gihe hazaba haje ibikomeye bigomba gukomerera kwizera kwabo kuko hari igihe kizagera ukisanga ugomba guhagarara kucyo wamenye ku Mana kandi ntamuntu ukomera imbere y’ibyoroshye ahubwo umuntu akomera imbere y’ibikomeye kandi no mu bihe bikomeye.

Aha yagize ati:”Ntambwo tuzakomezwa n’imigani y’abakecuru cyangwa y’abasaza yewe n’amafaranga tubitse ntiyadukomeza cyangwa amashuri ahubwo abantu bazi Imana yabo nibo bazakomera kandi icyampa abantu bagakomera ,bagashaka mu maso h’Imana kandi koko ibihe ntibyoroshye aho tugeze aho abapasiteri babwirwa gusezeranya umugore n’undi mugore cyangwa umugabo n’undi mugabo ,yemwe murumva ko ibihe bigenda bikomera “.

Apostle Sebagabo Christophe ijambo ry’Imana atanga buri gitondo (RULE YOUR ATMOSPHERE) ryarokoye benshi mubamukurikira aho bamwe bakira agakiza,abandi bagakira indwara z’umubiri abandi bagasubizwa intege mu bugingo

Turi kuwakane italiki ya 15 Kanama 2024 by’umwihariko akaba ari umunsi Abanyagaturika bizihizaho ijyanwa mw’ijuru rya Bikiramariya(Assomption) ,uyu mushumba yavuze ko uyu mubyeyi ari umubyeyi udasanzwe kuko yanyuzemo Yesu Kristo umucunguzi w’abari mw’isi bityo mbifurije uyu munsi mwiza kandi mbasabira mwese aho muri ngo Imana ibuzuze umwuka w’ubwenge mu gubwe neza mu bone Imana kandi mwumve Imana .

Ati:”Muri 2 Petero igice 1:16 (Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe, ahubwo twiboneye n’amaso yacu icyubahiro cye gikomeye,kuko yahawe n’Imana Data wa twese ishimwe n’icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane rimubwira riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera.Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.

Iyerekwa ryo gutanga izi nyigisho “RULE YOUR ATMOSPHERE” zikorekeramo imirimo n’ibitangaza bikomeye ni gahunda umushumba mukuru w’amatorero ya Calvary Fellowship Ministries yashyizeho mu ntego yo kugira ngo abakibihagazemo kandi babikomeyemo bafate umwanya wo gusengera umunsi wabo.

KURIKIRA HANO IJAMBO RY’IMANA RULE YOUR ATMOSPHERE HAMWE NA APOSTLE SEBAGABO CHRISTOPHE KANDI UHITE UKORA SUBCRIBE UTAZAJYA UCIKWA N’IBYIZA BYOSE BINYURA KURI IYI CHANEL((https://www.youtube.com/watch?v=s9JeCeEmDec) :

Apostle Sebagabo Christophe umushumba mukuru w’amatorero ya Calvary Fellowship Ministries ijambo ry’Imana atanga buri gitondo (RULE YOUR ATMOSPHERE) rikomeje guhembura imitima y’abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *