Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Thacien Titus yasohoye indirimbo ‘Izakumara amarira’ yakomoye ku mwana watawe na nyina

Umuhanzi w’indirimbo ziramya, zikanahimbaza Imana, Thacien Titus, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Izakumara amarira’ irimo inkuru mpamo y’umwana watawe na Nyina, amaze gusahura urugo rwabo.

Indirimbo ya Thacien Titus ‘Izakumara amarira’ yasohotse kuri uyu wa Gatatu, kuri shene ye ya Youtube, ifite iminota 5:40. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi avugamo ko hari umwana wavukanye agahinda aherutse guhura nawe mu minsi ishize, atangira ku muganiriza inkuru y’ubuzima bwe.

Muri iyi ndirimbo, Thacien Titus avuga ko, uyu mwana yamubwiye ko yavutse ku babyeyi batumvikanaga, Nyina aza gufata icyemezo cyo kubasiga amaze gusahura urugo. “Papa yari umushoferi, mama yari umudozi, imibanire yabo ntabwo yabaye myiza, mama asahura urugo aragenda, nsigara nibaza uburyo nzabaho ntamufite.”

Thacien Titus yabwiye IYOBOKAMANA ko, iyi ndirimbo yayikuye ku mwana wamuganirije inkuru imeze nk’iya Yabesi muri Bibiliya, yongeraho ko harimo inyigisho zikomeye, zishobora gufasha abantu muri ibi bihe.

Ati: “Ni inkuru y’impano y’umwana watawe na Mama we kubera kutabana neza kw’ababyeyi be ariko Ubutumwa buyirimo, n’iya buri wese kuko harimo inyigisho ikomeye ijyanye n’ubuzima turimo muri ibi bihe”

Thacien Titus ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki uhimbaza Imana dore ko ari mu bawumazemo igihe. Uyu muhanzi afite indirimbo zakunzwe cyane ha mbere, zirimo ‘Aho ugeze ukora’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2 ku muyoboro we wa Youtube ndetse n’izindi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA ‘IZAKUMARA AMARIRA’ YA THACIEN TITUS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress