Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Sweden:La Trompete Revival Ministries bateguye igiterane cyo gushishikariza abantu gushaka ubwami bw’Imana

La Trompete Revival Ministries iteguye igiterane cy’ububyutse gikomeye bise icyo gushishikariza abantu kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ibindi bikazaza ari inyongera.

Iki giterane kizabera ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cya Sweden (9 Hinneryd Road 28731 Stromsnasbruk Sweden) kikaba kizaba kuva Taliki ya 02 kugera kuri 04 Kanama 2024 kikaba cyaratumiwemo abakozi b’Imana batandukanye n’abaririmbyi b’umuhamagaro.

Mu bakozi b’Imana bagaragara kuri Poster yamamagaza iki giterane harimo Pastor Rwigamba Albert ari nawe muyobozi wiyi Minisiteri y’ivugabutumwa hakabamo Apostle Kayirangwa Veredianna na Pastor Aloys Nzabamwita bazaturuka muri Belgique,hakaba Pastor Juvenal Habyarimana uzaturuka mu Uburundi harimo kandi Pastor Nkurunziza Alexis uzaturuka USA ndetse na Pastor Aloys Munyeshyaka uzaturuka mmu gihugu cya Norvege .

Muri iki giterane kandi hatumiwemo Abaririmbyi batandukanye barimo Jaspe Choir izaturuka muri Belgique ,hakaba indi Korali izaturuka mu Ubufaransa ndetse hakaba n’umuririmbyi Jacky Mugabo uzaba arikumwe n’umuyobozi w’abaririmbyi(Worship Leader) witwa William aba bombi bakaba bazaturuka mu gihugu cy’Ubwongereza.

Iki giterane ngarukamwaka,uyu mwaka wa 2024 Latrompete Revival Ministries bagihaye intego yanditse muri Matayo 6:33 hagira hati:“Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongererwa.”

Ni ukuvugako muri iki giterane abazakitabira cyangwa abazagikurikira imbonankubone kuri YouTube yiyi Minisiteri bazabasha gukurikira inyigisho zibashishikariza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo maze ibindi abantu bitaho cyane bakabihabwa ari nk’inyongera kuko ubugingo buhoraho burusha byose agaciro .

La Trompete Revival Ministries igizwe n’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye byo kw’isi ,ikaba yaramenyekanye cyane ku Munara aho basengera bakanakurikirana ijambo ry’Imana,ubu buryo bukaba bumaze gutuma hari abantu benshi bakiriye agakiza.

Menya byinshi kuri iki giterane cy’ububyutse kigiye kubera muri Sweden

Umuririmbyi Pastor Jacky Mugabo yemereye Iyobokamana.rw ko ari mu myiteguro yo kuzitabira iki giterane

Umuhanzi Jacky Mugabo ni Umuririmbyi ukunzwe usanzwe yitabira ibiterane binini:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *