Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Sinach mu nzira agaruka i Kigali,yahamagariye Abakunzi be guhurira nawe muri BK ARENA

uhanzi w’icyamamare mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana muri Afurika, Osinachi Joseph [Sinach] yabwiye abamukurikira ko ari mu myiteguro ikomeye yo kongera kwitabira igiterane cyiswe ‘All Women Together’ kizabera mu nyùbako ya BK ARENA i Kigali.

Uyu muhanzikazi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yasabye abakunzi be kuzahurira i Kigali mu gitaramo azahakorera ku wa 9 Kanama 2024, aho azaba yitabiriye igiterane cya ‘All women Together’ cyateguwe na Women Foundation Ministries.

Iki giterane giteganyijwe kuva ku wa 6-9 Kanama 2023, kizayoborwa na Apôtre Mignone Kabera cyatumiwemo kandi Pasiteri Jessica Kayanja wo muri Uganda, Pasiteri Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza na Dr Ipyana Kibona wo muri Tanzania.

Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya 12 ubusanzwe kiba kigamije gusana imitima y’abagore kugira ngo bakomeze kubaka ingo mu nzira ya Gikrisitu, bikaba byitezwe ko kizajya kibera muri BK Arena aho kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.

Ni inshuro ya kabiri Sinach atumiwe muri iki giterane kuko no mu 2023 nabwo yagitumiwemo.

Sinach yatangiye kumenyekana cyane kubera indirimbo yise “I know who I am” ikubiyemo ubutumwa buha Imana icyubahiro. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 124 kuri Youtube, yacuranzwe mu nsengero ntiyasiga utubari n’utubyiniro kubera injyana inyura buri wese.

Yakoze izindi ndirimbo zizwi cyane ku rwego mpuzamahanga zirimo iyitwa “Way Maker” na yo yarebwe n’abarenga miliyoni 234 kuri Youtube; “Jesus Is Alive”, “Rejoice”, “Great Are you Lord”, “He Did It Again” n’izindi.

Sinach ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umuramyi uyobora abandi [worship leader] muri Christ Embassy, itorero riherereye i Lagos muri Nigeria aho akomoka.

Uyu muhanzi yashakanye na Joseph Egbu tariki ya 28 Kamena 2014. Amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, u Bwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago n’ahandi hatandukanye.

Sinach azataramira i Kigali tariki 9 Kanama 2024

Ni ubwa gatatu Sinach agiye gutaramira i Kigali

Ubwo aheruka i Kigali, Sinach yashimiye Apôtre Alice Mignonne Kabera n’umugabo we, Eric Kabera ku ruhare bagira mu gutegura iki gikorwa yatumiwemo

Sinach yatanze ibyishimo ubwo aheruka i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *