Urubuga rwa YouTube rwamaze gusiba shene yakoreshwaga n’urusengero rwa Temitope Balogun Joshua (TB Joshua), kubera ko hagiye hashyirwaho amashusho arimo ihohoterwa no gukwirakwiza imvuga zibiba urwango.
Iyi shene yitwaga ‘Emmanuel Tv’ yashyirwagaho ibitangaza byabaga byabereye mu rusengero rwa SCOAN (Synagogue Church Of All Nations), rwatangijwe na TB Joshua wamamaye nk’umuhanuzi ukomeye muri Afurika.
Iyi shene ifunzwe nyuma y’icyegeranyo cyakozwe na BBC kigaragaza ko uyu mugabo wapfuye mu 2021, yakoze ibyaha birimo gusambanya abayoboke be no kubakorera iyicarubozo.
Emmanuel Tv yari ifite abayikurikira barenga ibihumbi 500 iyi ni inshuro ya kabiri ifunzwe mu myaka itatu ishize. Abantu bagiye bagaragaza ko amashusho ashyirwaho abantu bakorerwaho ibitangaza atubahiriza uburenganzira bwa muntu.
YouTube yasibye shene ya TB Joshua