Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rwanda Shima Imana yagarutse:Iya 2024 ishobora kubera kuri Stade Amahoro-Rev.Dr.Antoine Rutayisire

Rev.Dr.Canon Antoine Rutayisire yatangajeko uyu mwaka wa 2024 igiterane ngarukamwaka ariko kitari giherutse kuba,kitwa “Rwanda Shima Imana” kizaba mu matariki ya nyuma y’ukwezi kwa Kanama cyangwa mu ntangiriro za Nzeri 2024 kandi ko amahirwe menshi aruko kizabera kuri Stade Amahoro irimo isozwa kubakwa.

Ibi uyu mushumba yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2024, mu mahugurwa yatangiwe mu Itorero EAR yahujwe n’ibiganiro by’abakozi b’Imana batandukanye aho basobanuriwe ibijyanye n’imiyoborere, amategeko mu iyobokamana n’ibintu bitanu bikunda kugusha abakozi b’Imana.

Ubwo aya mahugurwa yarimo agana ku musozo Rev.Dr.Antoine Rutayisire yavuzeko afitiye abashumba itangazo rikomeye kandi ry’ingenzi ndetse ryo kwishimira kuko igihugu cyarimo ubujagari bwinshi.

Yagize ati:”Ndashaka kugira ngo mbahe itangazo ryuko ubu twakajije imyiteguro y’igiterane kinini cya “Rwanda Shima Imana” tuzakora dushima Imana nyuma y’imyaka 30 Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye.Nukuri hari byinshi Imana yakoreye u Rwanda n’abanyarwanda kuburyo tuomba gushyira hamwe tukayishima.

Yakomeje abwira abashumba ko bagomba kubigira ibyabo kuko igiterane nk’iki kiba gikeneye amasengesho,amafaranga ndetse n’igihe .

Ati:”Mwese ndabasabye ngo mu bigire ibyanyu kandi turi gushaka ko mu gihe Stade Amahoro izaba yarabonetse ariho tuzakorera iki giterane kandi niyo hatabaho icyingenzi cyo kumenya nuko Rwanda Shima Imana uyu mwaka igomba kuba ntagisibya.

Iki giterane kikaba kigiye kongera kuiba nyuma y’imyaka irenga 5 cyari kimaze kitaba bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19 byunmvikana ko abanyarwanda bari bagikumbuye kuko ujya uba umwanya mwiza wo gutaramirwa n’abahanzi n’amakorali bakunda ndetse bakabona abanyamadini bahuriye hamwe.

Igiterane ngarukamwaka cyiswe “Rwanda Ishima Imana” cyatangiye kuva mu mwaka w’i 2012 ,kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye.

Ni igiterane cyatangijwe n’umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika Pasiteri Rick Warren wagaragaje ko iki gikorwa gikwiriye guhabwa agaciro kanini bitewe n’inzira ndende kandi igoye Abanyarwanda banyuzemo babifashijwemo n’Imana.

Pasiteri Rick Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba azwi nk’inshuti y’u Rwanda, ni umwe mu bashinze umuryango P.E.A.C.E Plan utegura Rwanda Shima Imana, igiterane cyo ku rwego rw’igihugu, aho Abanyarwanda bahura bagashima Imana ku byo yabagejejeho.

Rev.Dr.Aantoine Rutayisire yateguje abashumba igiterane Rwanda Shima Imana 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress