Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev.Prophet Erneste akomeje gushakira Yesu iminyago mu ba Stars-Nyuma ya DJ Briane yabatije umurinzi wa Alliah Cool(Amafoto)

Nkuko Yesu yabivuze muri Matayo 28:19-20 havuga ngo nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”.

Ibi Yesu yavuze nicyo kirangantego cy’Itorero rya Elayono Pentecost Church rishumbwe na Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe aho bakomeje kubishyira mu bikorwa mu buryo bugaragarira buri wese kuko hadaciye igihe kinini habaye umubatizo wabatirijwemo abantu benshi barimo n’abamazina akomeye nka DJ Brianne Gateka ubu kuri iki cyumweru cyo kuwa 21 Nyakanga 2024 habaye undi mubatizo w’abantu 21 barimo Itangishaka James [Mwiza Cyane] umaze gushinga imizi mu bijyanye no gucungira umutekano ibyamamare aho ari we murinzi wa Alliah Cool.

Ibi bikorwa by’umubatizo biri kuba muri iri torero bishimangira ishyirwa mu bikorwa by’iyi ntego Yesu yasize avuze byo kumushakira iminyago nk’intego nkuru itorero ryose rivugako rigendera ku mahame ya Gikristo rikwiye kugenderaho.

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe umushumba mukuru w’iri torero rya Elayono Pentecost Church niwe ukora ibi bikorwa by’umubatizo aho babikora mu masaha ya mugitondo abanziriza amateraniro aba kuri iri torero buri cyumweru.

Uretse kubatizwa mu mazi menshi, bamwe mu babatijwe bujujwe imbaraga z’umwuka wera aho bamwe bavuze mu ndimi nshya ndetse bagaragarwaho ibindi bimenyetso by’imbaraga z’umwuka wera.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA twagiranye na Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe twamubajije imbamutima ze nk’umushumba kubona hari abantu bashya bakira Yesu bakanemera kubatizwa, yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Imana iri kumwe n’Itorero.

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe umushumba mukuru w’iri torero rya Elayono Pentecost Church akomeje gukoreshwa n’Imana ku guhindurira benshi ku gukiranuka

Yagize ati “Ibi ni ibigaragaza ko Imana ituri imbere mu muhamagaro wayo kuri twe, bityo Turashima Imana cyane yo yaduteye iteka yongera abakizwa buri munsi mw’ Itorero rya Elayono Pentecost Church.

Tumubaza niba hari icyo aba bizera bashya itorero ribateganyiriza kugira ngo bakomeze gukomerera mu byo bizeye yatwemereye ashize amanga agira ati “Yego kandi cyane, dufite gahunda yo gukurikirana cyane cyane aba bakristo bacu bashya, ariko muri rusange dukurikirana abakristo bacu, tubasura aho batuye kuko intego yacu n’ukumenya ingingo z’itorero neza, tukamenya imibereho yabo ya buri munsi, kugirango tubashe gufatanya kwiteza imbere nk’itorero.”

Uyu mushumba twamubajije impamvu mu bari kubatizwa hari kugaragaramo amazina azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda(Aba Stars ) maze atubwirako ntaruhare rudasanzwe we abigiramo ahubwo ko ari Imana ibikora.

Aha yagize ati:”Twebwe tubwiriza ubutumwa bwiza muri rusange nuko uwo bukozeho niwe uza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza kandi n’abamazina azwi nabo ni abantu nk’abandi Imana ikunda ndetse ishobora gukoramo inyungu nyinshi yo gukoresha amazina bafite bakabwiriza ubutumwa bwiza kuri bagenzi babo.

Yagize ati “Icyo twasabye ababatijwe ni ukumenya ko ari ingingo za Kristo kandi batari bonyine muri uru rugendo, tuzafatanya dushakira ingingo z’itorero imibereho myiza, kandi ibi bizakorwa muri rusange kubirebana n’ubuzima bwo mu Mwuka no mu mibiri bw’Ingingo z’itorero ryacu. Intego yacu, n’ukuvuga ubutumwa mu bikorwa, atari mu magambo gusa”.

Itangishaka James [Mwiza Cyane] umaze gushinga imizi mu bijyanye no gucungira umutekano ibyamamare aho ari we murinzi wa Alliah Cool, yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza abatizwa mu mazi menshi.

Muri Werurwe 2024 ni bwo uyu murinzi yashyize hanze ubutumwa bwo gushima Imana yamuhuje na Alliah Cool wamuhaye impano y’imodoka.

Yagize ati: ”Ni ukuri sinzi uburyo nagushimira, gusa Imana ikumpere umugisha, isubize aho ukuye. Ndishimye cyane kandi warakoze kumbera umubyeyi Mama. Imana iguhe imigisha myinshi, ndagushimiye.”

Ntabwo biri kure y’ibyatumye yakira agakiza nk’uko yabitangaje. Ati: ”Umwanzuro nawufashe kubera ibintu Imana inkorera, bityo nasanze nta kindi nayiha gisumbyeho uretse gukizwa.”

James wari mu bayobozi b’itsinda ry’abasore b’ibigango bamamaye nka B KGL ageze kure imyiteguro y’ubukwe n’umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri Nzeri 2024 biteganijwe ko azajya mu rukiko mu gihe ibirori bisigaye biteganijwe mu mwaka utaha wa 2025.

Itorero rya Elayono Pentecost Church riherereye i Kibagabaga hafi y’urwibutso rikaba rigira gahunda zitandukanye nkaho buri wa gatatu kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa mbiri (17h00-20h00) baba bafite Uwagatatu wo kubohoka,mu gihe buri wa kane birirwa mu masengesho ndetse no kucyumweru hakaba amateraniro asanzwe mbere ya saa sita ndetse nyuma ya saasita hagakomeza igicaniro gikomeye cy’amateraniro aberamo ubuhanuzi n’ibitangaza by’Imana.

Iyandikishe kuri iyi YouTube Chanel maze ujye Ukurikira gahunda zose za Elayono Pentecost Church mu buryo bw’imbonankubone:

Ibyo Imana ikorera Itangishaka James byatumye yiyemeza kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza

Uyu musore wabatijwe ageze kure  imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we usanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Aba Star bakomeje kwiyegurira Yesu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *