Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev.Pastor. Dr.Silas Kanyabigega aragusobanurira Amateka y’ahantu Yesu yabatirijwe

Rev.Pastor .Dr .Silas Kanyabigega umushumba mukuru w’itorero rya Free Methodiste muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba azwiho gutanga ubutumwa abinyujije kumbuga nkoranyambaga nka Radio Kwizera agira Online na Youtube Chanel ya Kwizera Yesu TV aho uyu munsi yafashije abantu gusobanukirwa amateka y’ahantu Yesu Kirisitu yabatirijwe.

Uyumushumba asobanura ahantu Yesu yabatirijwe yatangiye agira ati: Ahantu hatoranijwe n’Imana kugirango iherekere Mesiya ubwoko bwayo ni mu kibaya cyo hepfo cya Yorodani, muri ako gace, ni hafi cyane y’ahantu amazi yigabanijemo kabiri imbere ya Yosuwa kugirango abisirayeli babashe kwinjira i Kanani.

Niho Yohana umubatiza yashyize icyicaro maze atangira umurimo wo gukangura no gutegura ubwoko bwa Israyeli.

Mu gihe gito amaso yari amuhanzeho, abantu bibaza niba ubwe atari we Mesiya. Nibwo rero, afashijwe n’ikimenyetso kivuye mu ijuru yamenyeshejwe ko Yesu ariwe Mesiya.


Aho hantu nyine, muri ako karere niho Yesu yatangiriye umurimo, aho kandi nyine na none niho warangiriye.

Mbega urwibutso rwari aho hantu! Iburasirazuba mu nkengero y’ikiyaga cya Yorodani harangwaga n’uburebure bw’impinga z’umusozi witwa Nebo, aho Imana yerekeye Mose igihugu cy’isezerano ari naho Imana yamwihambiye.

Aho kandi na none, ahantu hamwe hagati ya Yorodani n’umusozi Nebo, niho amafarashi y’ijuru yazamuriye Eliya ngo asange Mose mu bwiza bw’icyubahiro.

Ku bilometero umunani uvuye aho, ugana iburengerazuba, niho hari Yeriko, aho inkuta zaridutse kubw’amahembe ya Yosuwa.

Uzamutse Yeriko gato, mu karere k’ imisozi ifite ahantu amazi amanukana hitwa Keriti, niho ibyiyoni byagabuririye Eliya.

Hejuru yaho gato, mu mpinga y’uruhererekane rw’imisozi, niho hari Beteli, aho Aburahamu yari yubakiye Uwiteka igicaniro, aho kandi Yakobo yabonye urwego rw’ijuru, abamalayika baruzamukiraho abandi barumanukaho.

Yesu amaze igihe gito cyane ageragejwe na Satani, muri ako gace, mu kiganiro yagiranye na Natanayeli, yivuzeho we ubwe ko ari urwego abamalayika bazamukiraho kandi⁹ bakarumanukiraho. Hafi y’ahongaho, mu majyepfo, muri urwo ruhererekane rw’’imisozi, hari Yerusalemu, umurwa wa Melkisedeki n’uwa Dawidi.

Mu majyepfo nyir’izina, hakurya y’inyanja y’umunyu, hari ibibaya bibiri bitekeyemo ibyasenyutse by’i Sodomu na Gomora.

Rev.Pastor Doctor Silas Kanyabigega ni umushumba w’itorero rya Free Methodiste muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba n’Umuyobozi wa Jesus Film Project igamije gushishikariza abantu Kwizera Yesu nk’umwami n’Umukiza.

Rev.Pastor Dr.Silas Kanyabigega afite impamyabumenyi ya Dogitora muri Tewolojiya yakuye muri Kaminuza ya Theology i New York City muri USA akora ivugabutumwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho afite Radio iba Online yitwa Kwizera Radio akanagira youtube Chanel yitwa Kwizera Yesu TV anyuzaho ijambo ry’Imana n’ibifaniro by’ivugabutumwa.

Jya Ukurikira IBIGANIRO N’IJAMBO RY’IMANA BINYURA KURI KWIZERA YESU TV:

Rev.Pastor Dr.Silas Kanyabigega aragusobanurira amateka y’ahantu Yesu Kirisitu yabatirijwe
Rev.Pastor Dr.Silas Kanyabigega nn’umufasha we bakorana Ivugabutumwa mu buryo bwose yaba kuri Kwizera Radio,Kwizera Yesu Tv online no mubundi buryo bwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *