Rev.Pastor Eugene Rutagarama Umushumba mukuru wungirije w’itorero ADEPR asanga mbere yuko umunyarwanda yifanya n’abandi gushima Imana maze ubwo bumwe bukabyara “Rwanda Shima Imana” bikwiye kumutangiriraho ku giti cye buri wese agasobanukirwa impamvu ituma ashima.
Ibi uyu mushumba yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’inama yahuje abayobozi b’amatorero ya Gikristo yibumbiye mu ihuriro rya (The Peace plan), bateraniye hamwe mu nama itegura Rwanda Shima Imana 2024, iteganyijwe kuzaba kuwa 15 Nzeri 2024.
Iyi nama yabereye i Kigali mu karere ka Gasabo kuri Dove Hotel kuwa mbere taliki 10 Kamena 2024, aho intego nyamukuru kwari ugutegurira hamwe Rwanda Shima Imana 2024, ndetse no gukusanya amafaranga miliyoni 200 azifashishwa muri icyo gikorwa kugira ngo kibashe kugenda neza.
Rev.Eugene Rutagarama Umushumba mukuru wungirije w’itorero ADEPR aganira n’itangazamakuru nyuma y’iyi nama yavuzeko mbere ya byose ko “Rwanda Shima Imana ” igomba gutangirira ku muntu ku giti cye .
Ati:”Mbere yuko Rwanda Shima Imana iba iy’amatorero,ikaba iy’Abanyarwanda muri rusange igomba guhera kuri muntu kugiti cye yibaza ibyo Imana yamukoreye ,atekereza ku myaka 30 Jenocide yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda noneho ibyo bikamutera guhora ashima Imana maze ayo mashimwe ya buri mu nyarwanda agakusanywa akabyara Rwanda Shima Imana “.
Uyu mushumba yakomeje asobanura impamvu zifatika u Rwanda na buri munyarwanda bakwiriye gushima Imana .
Ati:Mu mate ka yacu harimo uburyo wasangaga hari abakumirwa mu mashuri,abandi bagakumirwa kw’iterambere runaka,igihugu kirangwa n’amacakubiri y’amoko none ubu ibi byose byarahindutse Abanyarwanda turatuje turatekanye kandi dutahiriza umugozi umwe kuburyo umuntu wese akwiriye gushima Imana yaduhinduriye amateka.
Uyu mushumba yabajijwe n’itangazamakuru uruhare rw’itorero rya ADEPR mw’iterambere ry’u Rwanda muri iyi myaka 30 asubiza avugako iyo tuvuzeko u Rwanda n’Abanyarwanda biyubatse bakaba barateye imbere tutaba dukuyemo aba ADEPR kuko nabo babarirwa mu mubare w’abaturage b’u Rwanda.
Ati:ADEPR Ubuntu ifife abakristo basaga Miliyoni 3 ni ukuvugako uruhare rwayo rwigaragaza kuko iyo twigisha ubumwe n’ubwiyunge,tukita kuburezi twubaka amashuri abana b’u Rwanda bigiramo kuko dufite amashuri agera kuri 316 ndetse tukanubakira tukanasanira abarokotse Jenocide inzu zo kubamo,tukishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza,tugashyiraho Pologaramu zo gukura abantu mu bukene ibi byose n’ibindi byinshi bigaragaza uruhare rw’itorero mw’iterambere ry’igihugu”.
Uyu mushumba yavuzeko nk’itorero rya ADEPR ryiteguye gutanga umusanzu waryo ndetse no gushishikariza Abakirisitu kuzitabira nu buryo bwose Rwanda Shima Imana kuko ntanumwe utabona ko ibyo Imana yakoze ikwiriye guhora ibishimirwa.