Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rehoboth Well Ministries basoje “Celebration Grace Conference” bakuyemo impamba yo kwitwaza muri 2024-Amafoto

Itorero rya Rehoboth well Ministries ryasoje amasengesho y’icyumweru bise “Celebration Grace 2024” amasengesho yanizihirijwemo isabukuru y’imyaka 2 iri torero rimaze ritangiye ku mugaragaro.

Mu mpera zicyumweru dusoje byari ibirori mu itorero rya Rehoboth Well Ministries, kuko ari icyumweru cyaranzwe n’ibikorwa byinshi icyarimwe birimo amasengesho, isabukuru, ndetse n’iyimikwa ry’umushumba waryo Pastor Uwimana Seraphine uzwi nka “Pastor Sela”.

Aya Masengesho yatangiye Ku cyumweru taliki 28 Mutarama 2024, atangizwa n’ibirori bikomeye byabereye muri Kigali Convention centre, ahanabereye umuhango wo kwimika Umushumba w’iri Torero Pastor Selaphine Uwimana, wasutsweho amavuta n’intumwa y’Imana Dr.Ap Paul Gitwaza umushumba wa Zion Temple Celebration Centre.

Ubwo yasukwagaho amavuta Rev.Pastor Seraphine Uwimana yavuze ko ari umunsi udasanzwe kuriwe kuko Imana isohoje isezerano ryayo yaramaranye igihe kirekire, yaboneyeho Kandi umwanya wo gushimira abantu bose bakomeje kubana nawe muri uyu muhamagaro barimo n’Umugabo we by’umwihariko Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza wemeye guhesha umugisha isezerano yagiranye na Yesu.

Guhera kuwa mbere taliki 29 Mutarama 2024 amasengesho yakomereje aho iri Torero risengera mu nyubako ya Remera Corner.

Aho abavugabutumwa batandukanye barimo Apostle Sosthene, Bishop Bosco, Umuhanzi Bosco Nshuti, Pastor Jackson na Pastor Tom hamwe na Apostle Christopher baje kwifatanya n’abanyetorero mu masengesho.

Kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje nibwo habaga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 2 iri torero rimaze ritangiye kumugaragaro, akaba ari umunsi waranzwe n’amashimwe menshi, kubwimirimo n’ibitangaza Imana imaze gukorera iri torero mu gihe gito rimaze.

Mu bindi bikomeye byaranze uyu munsi harimo ko bamwe mu bagize ibyiciro bitandukanye by’itorero bafashe umwanya bashimira Umushumba wabo Pastor Sera, bamuha impano nk’ikimenyetso cy’Urukundo bamukunda.

Mu ijwi ryuje amarangamutima Pastor Sera Umushumba wa Rehoboth well Ministries yashimye yashimiye ababanye nawe kuva itorero ritangiye kugeza uyu munsi.

Iminsi yose yiki giterane kuramya no guhimbaza Imana byakorwaga n’itsinda ryo muri uru rusengero ryashyiraga abantu mu karere cy’umwuka

Pastor Sera Umushumba mukuru w’itorero rya Rehoboth Well Ministries uzwiho kuba Umunyamasengesho cyane muri iki giterane uasengesheje abakristo benshi basubizwa ibyifuzo Bari bafite abandi buzura imbaraga z’Imana

Iki giterane iminsi yacyo kitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostle Christophe,Apostle Sosthene,Bishop Harerimana Jean BOSCO n’abandi bakozi b’Imana batandukanye

Iki giterane mu minsi yacyo ya nyuma habereyemo umuhango wo kwiz Ibiza USA bukuru y’imyaka ibiri Rehoboth Well Ministries imaze itangiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress