Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Prophet Akim urukundo akunda Paul Kagame rwamuteye kwambara imyenda ya RPF ajyana n’abandi kumwamamaza(Amato)

Pastor Prophet Akim umushumba w’itorero rya Blessings Miracle Church i Kanombe yatunguranye ari mu mubare mwinshi w’abantu bari kwamamaza Paul Kagame umukandida w’ishyaka rya RPF Inkotanyi riri kubutegetsi.

Mu gihe muri uyu mwaka wa 2024 u Rwanda rwitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite amashyaka ya Politike n’abakandida batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ari naho Pastor Profet Mbarushimana Akim yatunguranye mu mwambaro w’ishyaka rya RPF yamamaza umukandida Paul Kagame watanzwe n’iri shyaka ku mwanya w’umukuru w’i gihugu.

Impamvu abantu babibonye nk’igitangaza nuko bidasanzwe kubona umushumba w’itorero mu bikorwa nkibi byo kwamamaza abakandida b’amashyaka ya Politiki bitewe nuko baba bafite inshingano zo guhuza abantu bose muri rusange kuko murusengero hashobora guhurira abantu bari mu mashyaka atandukanye.

Ibi byatumye IYOBOKAMANA tuganira na Pastor Prophet Mbarushimana Akim maze ubwo twamubazaga ku mafoto ye twabonye ari mubari kwamamaza Paul Kagame umukandinda w’ishyaka rya RPF Inkotanyi yatubwiyeko rwose ariwe kandi ko ibyo yakoze abizi ndetse anabyemera n’umutima we.

Ati:”Njyewe ndi umwe mubantu bakozweho cyane nibyo Perezida Paul Kagame yakoreye u Rwanda birimo kuzana ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda,Kugeza u Rwanda kw’iterambere rirambye,kuruha igitinyiro mu ruhando mpuzamahanga n’ibindi byinshi ntarondora kuburyo kumushyigikira nkamwamamaza ngo akomeze ayobore u Rwanda rwose nta pfunwe ntanikimwaro binteye kuko ubushumba ntibwashoboye gutuma mpisha amarangamutima y’urukundo nkunda uyu muyozi.

Pastor Prophet Akim yakomeje avugako n’ijambo ry’Imana risaba abatambyi gusabira cyangwa gusengera abayobozi nkuko byanditse muri 1Timoteyo 2:1-3( Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, 2ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose. 3Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu.)

Pastor Prophet Akim yavuzeko urukundo akunda Paul Kagame rwatumye ananirwa kwihanganira kutamwamamaza

Ati:”Njyewe iyo nkunze umuntu kubera ibyiza bye kwiyumanganya simbishobora niyo mpamvu Paul Kagame musengera ngo Imama ikomeze kumuha uburame n’ubwenge buhanitse kugira ngo akomeze kutugeza ku bindi byiza maze u Rwanda rwacu rukomeze gutera imbere.

Pastor Prophet Akim ni umushumba w’itorero rya Blessing Miracle Church i Kanombe uyu akaba azwiho kuba Umuhanuzi akaba n’umunyabitangaza ukomeye usengera abantu Imana ikabakiza indwara zitandukanye ndetse akaba azwiho kugira umutima wita cyane ku gufasha abatishoboye kuko avugako iyo umuntu ashaka ko Imana imukorera nawe akorera abandi bityo ko gutabara ababaye ari ugukora igikorwa cy’ubu Mana .

Harabura iminsi mike mu Rwanda hakaba amatora y’umukuru w’igihugu n’Abadepite azaba kuwa 15 Kamena aho abakandida batatu barimo Paul Kagame wa RPF ,Dr.Frank Habineza wa Green Party na Mpayimana Phillippe nk’umukandida wigenga hamwe n’abandi batandukanye baturuka mu mashyaka atandukanye ndetse n’abigenga.

Pastor Prophet Akim hamwe n’aabantu batandukanye mu bari kwamamaza umukandida Paul Kagame wa RPF Inkotanyi
Pastor Prophet Akim hamwe na Senateri Evode Uwizeyimana
Pastor Prophet AKIM ari kumwe na General James Kabarebe mu kwamamaza Paul Kagame wa RPF Inkotanyi
Pastor Prophet Akim ari muba Stari bari kwamamaza Paul Kagame wa RPF Inkotanyi
Pastor Prophet Akim ari hamwe n’umunyamakuru Scovia muri Campain yamamaza Paul Kagame

5 Responses

  1. Umushumba bwa Akim rwose buranshanga ubuse umuntu wumushumba yambara imyenda yishyaka akajya kwamamaza kweri.Biragaragarako ibyo urimo utabizi peeeeee.mbabazwa nabantu ashumbye.

  2. Uyu si Akim wamutubuzi wirirwa wirongorera Ibyana akabeshya ubuhanuzi bupfuye.Ntawundi mushumba muzima wakora ibi peel.erega RPF nabandi bashumba bayibamo ariko ntiwababona bambaye ngo bajye kwamamaza kuko itorero riba rihuriyemo abantu batandukanye .Ndumiwe koko peeeeeeeee

  3. Haaaaaa Mbega umushumba winyatsi ndumiwe koko peeee .sha cyokoze abakristo baragowe pee ibaze nawe nkabantu bashumbwe nuyu mutekamutwe mbona utarisobanukirwa.

  4. Mbega inyatsi yumupasiteri ubusekoko aragaragaza ko akunda Paul Kagame kuruta abandi yewe ndumiwe peeeeeee.Ntamushumba mazima ugira ubwenge wakora ibi nuko nubundi iyo nkubonye mba mbona usa nutazi ibyo urimo

  5. Mbega inyatsi yumupasiteri ubusekoko aragaragaza ko akunda Paul Kagame kuruta abandi yewe ndumiwe peeeeeee.Ntamushumba mazima ugira ubwenge wakora ibi nuko nubundi iyo nkubonye mba mbona usa nutazi ibyo urimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *