Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Perezida Kagame yacyebuye abibwira ko Imana izabamanurira manu ntacyo bakoze

Perezida Kagame yacyebuye abakristo bibwira ko Imana izabaha ibyo bakeneye byose mu gihe bo ntacyo babashije gukora mu buryo butuma babona ibyo bakeneye, abihuza n’abifuza ko Leta igira icyo ibamarira nyamara nabo batayishyigikira.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabibwiye abagera ku 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake baturutse mu turere twose tw’Igihugu, bahuriye muri BK Arena mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe.

Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko kimwe n’abandi bibwira ko bashobora gusaba Imana ibintu bifuza, bwacya bakabibona. Abigereranya n’abibwira ko Leta ishobora kubafasha nyamara bo ntacyo bayifasha mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Mwifuza kuba abantu b’Imana gusa, uzicara ugasenga, ukavuga ngo Mana yanjye mu gitondo umpe iki. Akenshi Imana irabiguha ariko ibiguha wabikoreye. Ntabwo buri gitondo yaguha ibyo ushaka, Imana ntabwo ari uko ikora, Imana njye nzi ntabwo ari uko ikora.”

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko Ibi bimeze nko gusaba Leta kugira ibyo ifasha abaturage, nyamara bo ntacyo bafasha mu Iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Imana ikubonamo icyo ushaka, ukorera ikakiguha. Kandi ntirobanura igiha buri wese. Ariko igiha wese werekanye ko agishaka ndetse werekanye ko afite impamvu ndetse wanagikoreye. Ntimuzabe abantu mutegereza ko hari ibintu Leta igomba kubagezaho. Leta ifite inshingano, Leta ni mwe (urubyiruko), igihe mutayifashije, mutayishyigikiye, mutakoranye nayo, ntabwo izabagezaho ibyo mwifuza.”

Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ryashinzwe mu mwaka wa 2013, rimaze kugira abanyamuryango bagera kuri miliyoni 1.5 mu gihugu hose. Abaribarizwamo batanga umusanzu wabo mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage, birimo kubaka no gusana inzu z’imiryango itishoboye, imihanda, uturima tw’igikoni, gutera ibiti no gutanga inkunga mu bindi bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira icyo bamarira igihugu
Urubyiruko rw’Abakorerabushake baturutse mu turere twose tw’Igihugu, bagera ku bihumbi 7500 bitabiriye ibi birori

AMAFOTO: Village Urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *