Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Perezida Kagame wahamagariwe kongera kubaka u Rwanda ni nka Nehemiya wasannye inkike z’i Yerusalemu-Apostle Mignonne Kabera

Apostle Mignonne Alice Kabera umuyobozi wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru w’itorero rya Noble Family Church yavuzeko abona Perezida Paul Kagame na Nehemiya wahagurukijwe n’Imana ngo asane inkike z’i Yerusalemu zari zaraewnyutse aho avuga ko Perezida Kagame nawe yahagurukijwe ngo yongere yubake u Rwanda.

All Women Together ni igiterane ngaruka mwaka ,uyu mwaka cyari ku nshuro ya 12, kikaba cyarateguwe n’umuryango wa gikristo udashingiye ku idini cyangwa itorero runaka uzwi ku izina rya Women Foundation Ministies,uhagarariwe na Apostle Mignonne Alice Kabera aho kuva ku wa 6 kugera ku wa 8 Kanama 2024 cyabereye muri Kigali BK ARENA kitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 12.

Muri iki giterane, Apostle Mignonne yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame ku bwo kuba yarubatse BK Arena, inzu ishobora kwakirirwamo abashyitsi benshi batandukanye, kandi akaba atuma Igihugu kirangwamo amahoro n’umutekano ku buryo cyaberamo ibikorwa bitandukanye nk’ibyo gusenga, ibyatumye agera ubwo amwita Nehemiya uvugwa muri Bibiliya.

Yagize ati: “Sinabura gushimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, mumfashe tubyongere. Bibiliya iravuga ngo mwubahe Imana mwubahe n’Umwami. Iyo bavuga Umwami baba bavuga umuyobozi w’igihugu. ‘Mwubahe Imana n’Umwami’, sinzi impamvu Bibiliya yabifashe ikabishyira hamwe, sinzi impamvu Ijambo ry’Imana ribyubaha rikabiha agaciro. Ngo mwubahe Imana mwubahe n’Umwami.”

Yakomeje agira ati: “Nagize umugisha wo kujya muri Rwanda Day uyu mwaka, si bwo bwa mbere ariko nagiyeyo. Ni bwo numvise uriya mugabo Massai ari kuvuga icyerecyezo cya Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’iyi nyubako ya  Kigali BK Arena, avuga uburyo Nyakubahwa Perezida yicaye ahantu, agakora mu mutwe, baramubaza ngo kubaka ibintu nka biriya byose bifata iki? Arababwira ngo muge kubinyigira ndabishaka, kuko yubatse BK Arena. Ntituri ahantu gusa, ahubwo turi ahantu hafite umuntu w’icyerekezo.

Uku ni ko yagereranyije Paul Kagame na Nehemiya wongeye gusana inkuta (inkike) za Yerusalemu zari zarasenyutse. Yagize ati: “Ukuboko kw’Imana kwagiye kuri Nehemiya wacu abasha gusana Igihugu. Ukuboko kwiza kw’Imana kwabikoze, ni ko kwatuma umuntu ayobora, ni ko kwatuma umuntu asana ibisenzegeri (abagizweho ingaruka z’uburyo bwose na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994), ni ko kwatuma umuntu akomeza.

Turabishimira Imana. Hari abantu bari hano bavuga bati ‘ibihugu tubamo ntitwabona n’ahantu twicaza abantu 500. Twe twagiriwe umugisha kuko dufite ibi byose.”

All Women Together Conference yatangijwe mu mwaka wa 2011. Women Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikristo washinzwe na Apôtre Mignonne Kabera Alice mu 2006 wubaka abari n’abategarugori mu nzira z’agakiza, mu mitima no mu buryo bw’ibikorwa bifatika.

Apotre Mignonne ni Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *