Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Perezida Kagame ku ifungwa ry’insengero yavuze ko aho bukera bazashyiraho umusoro bakagabana n’abanyamadini ayo biba abaturage

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko adashyigikiye insengero zigizwe n’abahunuzi bambura abaturage, akaba asaba inzego gukemura ako ‘kajagari’ , hakarebwa n’uko zajya zitanga imisoro.

Perezida Kagame yavuze ko harebwa uburyo hakemurwa akajagari kari mu nsengero

Perezida Kagame yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 14 Kanama 2024, imbere y’Abadepite na Minisitiri w’Intebe, ubwo bari bamaze kurahirira gutangira imirimo ya manda nshya izamara imyaka itanu kuva muri 2024-2029.

Perezida Kagame yibanze ku bintu bitatu birimo icy’imikorere idahwitse y’abayobozi barya ruswa cyangwa bakoresha icyenewabo, ikijyanye n’ifungwa ry’insengero kimaze igihe kigarukwaho, hamwe n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Ku kibazo cy’ifungwa ry’insengero, Perezida Kagame avuga ko hari abibwiraga ko atakizi, akaba yabakuriye inzira ku murima, avuga ko akizi kandi imikorere y’insengero azakomeza kuyirwanya.

Perezida Kagame yavuze ko hari abibwiraga ko atazi ikibazo cy'insengero

Perezida Kagame yagize ati “Niba mushaka kuba aba Pasiteri muve mu budepite, ibyo bindi mujyamo gushuka abantu mukabahanurira, wabanje ukihanurira se wowe, ibitubahirije Amategeko ntibikwiye kubaho!”

Ati “Nabonye ku itangazamakuru bavuga ngo, ‘ubanza Perezida atabizi, ibintu byo gufunga insengero ni icyaha’, [….] ndabizi ahubwo simbishaka na busa, nzabirwanya rwose, niyo mpamvu mwebwe nk’Abadepite, mufatanyije n’inzindi nzego, hajyeho uburyo buyobora abantu mu nzira yumvikana, budafite uwo muhutaza.”

Perezida Kagame avuga ko abo adashaka ko bahutazwa ari abaturage bajyanwa (mu nsengero), “Aho badakwiye kuba bajya, bakamburwa na bike batunze, biraza gutuma dushyiraho umusoro, ayo wiba abaturage tuzayagabana!”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko mbere y’uko umuntu wambuye abaturage amaturo abibazwa, hazabanza kubaho umusoro ujya gufasha abo Leta izasanga baragiriwe nabi.

Perezida Kagame yasabye inzego zitandukanye gushyiraho amategeko mu gukemura ibibazo biri mu nsengero no kureba uko zatangire gusoreshwa

Reba ibindi muri iyi Video:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *