Ku wa 29 Ugushyingo 2024, igitaramo cyiswe Thanksgiving in Action Concert, cyateguwe na Noble Family Church (NFC) na Women Foundation Ministries (WFM), biyobowe na Apôtre Mignonne Kabera, cyari umwanya w’ibyishimo, gushimira no guhanurirwa.
Iki gitaramo cyabereye mu Intare Arena Conference mu Rwanda, cyahurije hamwe Abakristo bo mu Karere hose n’ahandi hatandukanye kuko ibyahabereye byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga (YouTube) ku nsanganyamatsiko igira iti: “Make It a Culture (Bigire Umuco)” ishingiye ku Abaroma 15:29 igira iti: “Full Measure (Igipimo Cyuzuye).”
Mu bintu by’ingenzi byaranze uwo munsi, harimo amagambo y’ubuhanuzi yavuzwe na Pastor Robert Kayanja wo muri Uganda, uzwiho inyigisho zikomeye n’umwuka w’ubuhanuzi.
Yahanuye ku Rwanda no ku iyubakwa rya Katederali izubakwa na Apôtre Mignonne, arushaho kugaragaza ko ari umuhanuzi ubushobozi bwo kureba kure.
Apôtre Mignonne Kabera yakiriye Pastor Kayanja mu buryo bwihariye, asubiza amaso inyuma ku rugendo rwe rwa mbere mu Rwanda. Yavuze ati: “Kayanja yaje mu Rwanda inshuro ebyiri. Ndibuka bwa mbere yaje ahantu hitwaga Jari Club, ubu ni Marriott Hotel.
Yahuye n’abapasiteri ku manywa maze mu masaha ya nimugoroba yakira imbaga. Yaravuze ati: ‘Mureke turirimbe indirimbo y’Igihugu mbere yo gutangira.’ Ni ubwa mbere nabonaga umupasiteri usaba ko indirimbo y’Igihugu iririmbwa mbere y’ibindi byose.”
Mu gitaramo cy’Amashimwe (Thanksgiving), Pastor Kayanja yongeye gusaba ko indirimbo y’Igihugu “Rwanda Nziza” iririmbwa, agaragaza icyubahiro afitiye u Rwanda. Apôtre Mignonne yakomeje kwibuka amagambo y’ubuhanuzi Pastor Kayanja yavuze kuri uwo munsi wa mbere aza mu Rwanda:
“Yavuze ko u Rwanda rufite ubwiza bwihariye, ubuyobozi bufite icyerekezo, n’umugambi w’Imana wo kurwagura. Yaratubwiye ati: ‘Igihugu mwigeze guhuriramo n’inzara no gusuzugurwa, ni cyo Imana izabazamuriramo.’”
Ku munsi w’igitaramo, Pastor Kayanja yatangaje amagambo akomeye agira ati:
“Mureke dushimire Imana ku bw’ibyo ikomeje gukorera u Rwanda—ku buzima bwacu, ku miryango yacu, ku bayobozi bacu no ku mahoro dufite muri iki gihugu. Kugira umutima ushima ni bwo buryo bwo kubona umugisha. Nimurambure amaboko mushimire Imana.”
Yakanguriye abari aho bose gukora imirimo yabo neza bafite ibyishimo: “Mu minsi itandatu, Imana yaremye ijuru, isi, n’ibiri mu nyanja. Natwe tugomba gukora dufite umunezero nk’uko Imana yakoze byose itazuyaza.”
Pastor Kayanja yasangije abari aho amasomo yakuye ku nkuru y’abahungu ba Isaka na Rebeka, agaragaza uburyo buri muntu agomba guharanira imigisha y’Umwuka no gushaka umugambi w’Imana mu buzima bwe.
Icyo gitaramo cyaranzwe kandi n’ubuhanuzi bukomeye, aho Pastor Kayanja yahanuye ko Apôtre Mignonne azubaka katederali: “Nabonye ishusho y’uko Apôtre Mignonne azubaka katederali hano mu Rwanda. Imana yabimpishuriye. Iyi katederali izubakwa n’Abanyarwanda ubwabo, si abanyamahanga, nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ukwizera.”
Yasobanuye aho izubakwa, avuga ko Imana yabimweretse: “Hari ingazi iva aha ikagera mu ijuru. Iyi katederali izaba ahantu Imana izahora, iharangwa, kandi Abakristo bazajya bahasanga uburinzi bwayo.”
Yagarutse ku buhanuzi bw’u Rwanda nk’igihugu Imana yitoreye, agira ati: “U Rwanda ni iwabo w’Imana. Imana ntizahava, izahaguma. Iki gihugu ni cyo Imana yahisemo guturamo.”
Yanashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kuba urugero rw’umutekano, iterambere, n’ububyutse mu by’Umwuka, agaragaza ibitangaza n’imirimo y’Imana byabereye muri icyo gihugu, birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Igitaramo cya Thanksgiving cyibukije abari aho akamaro ko gushima, ubuhanuzi, n’ubwizera. Pastor Kayanja yibukije buri wese ko gushimira Imana atari igikorwa kimwe gusa, ahubwo ari umuco agira ati: “Gushimira Imana ni umuco tugomba kwimakaza buri munsi, tugashimira mu buryo bwose bushoboka.”
Igitaramo cya Thanksgiving in Action Concert cyo muri uyu mwaka wa 2024 cyabaye urufunguzo rw’ubuhanuzi ku Rwanda no kuri Apôtre Mignonne. Amagambo ya Pastor Kayanja yashimangiye umugambi w’Imana ku Gihugu no ku buyobozi bwiza bwa Apôtre Mignonne.
Pastor Kayanja yatuye amagambo y’ubuhanuzi kuri Apostle Mignonne
Imbere y’imbaga y’abitabiriye iki giterane Apostle Mignonne Kabera yashimye inkunga yahawe na Pastor Robert Kayanja