Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Marcello Tunasi ukunzwe cyane muri Congo yapfushije umugore we


Umupasiteri akaba n’umuvugabutumwa ukomeye cyane muri Congo, Pastor Marcelo Tunasi ari mu gahinda gakomeye ko kubura umufasha we witabye Imana nyuma y’imyaka irenga 18 babana nk’umugabo n’umugore.

Blanche Tunasi, umufasha w’Umushumba Marcello Tunasi uyobora itorero ryitwa ‘La Compassion,’ yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024. Biravugwa ko uyu mugore yitabye Imana azize indwara y’umutima.

Blanche yitabye Imana asize umugabo we, abana babo bane bari bamaze kubyarana, ndetse asigiye n’ishavu rikomeye itorero ‘La Compassion’ yasengeragamo anahakorera umurimo w’Imana.

Marcello Tunasi, yitabye umuhamagaro wo gukorera Imana mu 1996, aba Umushumba mukuru wa ‘La Compassion’ ikorera i Kinshasa mu 1998. Mu 2009, nibwo yashinze icyitwa   CREFM (Centre, d’Évangélisation, de Formation et de Mission). Uyu akaba ari umuryango ushingiye ku ndangagaciro z’urukundo, kwera, imbaraga, n’uburinganire mu Kristo Yesu.

Usibye imirimo ya gishumba, Marcello ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umusemuzi ukunda ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no kwigisha. Yashinze imiryango ifasha imfubyi, abamisiyoneri n’abandi irimo Marcello Tunasi Ministries (MT), Noyau Compassion International (NCI) na CSM (Compassion School of Ministry).

Yanditse ibitabo ndetse agira uruhare mu gukosora byinshi. Yaje gushakana na Blanche Odia Kandolo, umugore umwe rukumbi basezeranye none akaba amusigiye abana bane aribo; Oracle, Shukrani, Shiphra na Thabiri.


Pastor Marcello Tunasi ari mu gahinda ko kubura umugore we


Ni umuvugabutumwa wamamaye cyane kuri televiziyo zo muri Congo


Biravugwa ko yazize indwara y’umutima



Amusigiye abana bane
Bari bamaze imyaka irenga 18 barushinze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *