Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Missionary Paul KIM watangije World Mission Frontier yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’imyaka 30 ahakorera imirimo ikomeye (Amafoto)

Misiyoneri Pastor Kim Paul, Umunyamerika wihebeye u Rwanda kuva mu buto bwe, yahawe ubwenegihugu Nyarwanda nyuma y’urugendo rw’imyaka 30 y’ibikorwa by’ubugiraneza amaze akorera mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari binyuza mu muryango wa World Mission Frontier yashinze.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri, taliki 21 Mutarama 2025 i Kigali mu biro by’Akarere ka Kicukiro.

Imbere y’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro hamwe n’ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka, Pastor Kim yarahiriye kuba umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubwo yarahiraga yagaragazaga akanyamuneza ku maso dore ko yari yanabirimbiye mu mukenyero wa kinyarwanda.

Mu kiganiro kihariye Pastor Kim yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko ari ibyagaciro kuba ahawe ubwenegihugu bwo kuba umunyarwanda, kuko ari igihugu asanzwe akunda ndetse anakoreramo ibikorwa bitandukanye, ariko akaba yarakiyumva nk’umunyamahanga.

Yagize ati “Narimaze igihe kinini nkorera mu Rwanda ndetse mpafite n’inshuti nyinshi, ariko ngakomeza niyumva nk’umunyamahanga, ubu ngiye kujya nkora nisanzuye nkumwenegihugu, ndetse bizamfasha no gusabana n’abantu kurushaho”.

Abajijwe bimwe mu byamuteye imbaraga zo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ygize ati “U Rwanda ni igihugu cyiza, gifite ubuyobozi n’abaturage beza bakunda abantu kandi babereka urugwiro.[…], Ikindi kandi mu Rwanda niho hari icyicaro gikuru cy’ibigo byacu biri muri EAC (Tanzania, DR Congo, Burundi na Uganda) ndetse kuba u Rwanda ruzengurutswe n’ibyo bihugu byose bimfasha kubikurikirana neza.”

Misiyoneri Paul Kim yavuze ko nk’umumisiyoneri afite intego yo gukomeza gutanga umusanzu mu kwamamaza inkuru nziza y’agakiza mu banyarwanda, ndetse no gufasha amatorero kugira abayobozi beza binyuze muri Kaminuza yigisha Teworoji yashinze n’izo akomeje gushinga.

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, zimwe mu nshuti ze zagiye zimwifuriza ishya n’ihirwe zinamubatiza amazina y’Ikinyarwanda arimo: KWIZERA Paul Kim, BIGWI Paul Kim, Mugisha Paul Kim, RUMULI Paul Kim n’andi mazina atandukanye.

Bwana Mutsinzi Antoine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro yabwiye abahawe ubwenegihugu bose ko kuba umunyarwanda bivuze ikintu kinini ku gihugu, anabasaba kuzarangwa n’ubunyangamugayo ndetse no gukomeza gufatanya n’abanyarwanda bose mu rugendo rwo kwimakaza iterambere ndetse n’ubumwe.

Pastor Paul kim yaje mu Rwanda mu 1994, aho yari umunyamakuru wari uje kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Icyo gihe yasanganiwe n’amarira n’agahinda k’imfumbyi n’abapfakazi ba Jenoside abona ko bakeneye ubufasha. Kuva ubwo yahise yiyumvamo umuhamagaro wo kwita kuri abo ba nyamibabaro maze kuva ubwo ashinga ikigo cy’imfubyi muri Kigali, nyuma anashinga ikigo cya World Mission Frontier ubu kimaze gufasha benshi binyuze mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.

Kanda muri aya magambo usome inkuru igaragaza byinshi kuri World Mission Frontier.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PST KIM :

Reba amwe mu mafoto yaranze uyu muhango:


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress