Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Julienne Kabanda yashyizeho urukuta hagati ye n’itangazamakuru rya Gikirisitu

Minisiteri y’icyumba cy’ubuntu izwi nka Grace Room Ministries iyoborwa na Pasiteri Julienne Kabiliigi Kabanda yasohoye itangazo riburira abakoresha amakuru yayo bwite harimo n’abakoresha zimwe mu nyigisho zayo ku mbugankoranyambaga nka za YouTube n’izindi.

Ibi itangazamakuru rya Gikirisitu ryabisamiye hejuru babifata nko kuba iyi Minisiteri ishaka kwerekana ko idakeneye imikoranire n’itangazamakuru kuko yihagije kandi imaze kwigarurira bennshi hirya no hino.

Dore bimwe mubikubiye muri iri tangazo ryanyujijwe ku mbuga zabo;

KUBURIRA NO GUSABA ABAKORESHA MU BURYO BUNYURANYIJE N’ AMATEGEKO AMAKURU BWITE YA GRACE ROOM MINISTRIES KO BABIHAGARIKA

Dushingiye ku ngingo ya 40 y’itegoko n° 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga iteganya ko Umuntu wese ubigambiriye ukoresha umwirondoro w’undi muntu kuri murandasi mu buriganya, agamije kubona inyungu, kuyobya cyangwa kwangiza ubwamamare bw’umuntu n’ibindi, mu gihe imyirondoro yabo isa, iteza urujijo cyangwa yenda gusa n’izina cyangwa ibiranga undi muntu cyangwa ikigo aba akoze icyaha.

lyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.0000 FRW).

Dushingiye ku ngingo ya 45 y’itegoko n° 60/2018 ryavuzwe haruguru, iteganya ko umuntu wese utanga serivisi utuma hagerwaho, hoherezwa cyangwa hatangazwa amakuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa cyangwa utuma hakoreshwa porogaramu ya mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa by’undi muntu atabiherewe uburenganzira, aba akoze icyaha yo ari we : 1° uhererekanyije amakuru cyangwa porogaramu; 2° uhisemo ugezwaho ayo amakuru cyangwa izo

porogaramu; 3° uhisemo cyangwa uhinduye amakuru yoherewa.

lyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FR W).

Dushinyiye ku ngingo ya 56 y’itegeko n° 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, iteganya ko umuntu ubona, ukusanya, ukoresha, utanga, uhanahana, uhererekanya cyangwa utangaza amakur bwite mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko, aba akoze icyaha. Lyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Dushingiye kandi ku ngingo ya 58 y’itegeko n° 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 ryavuzwe haruguru iteganya ko umuntu usenya, usiba, uhisha cyangwa uhindura amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko, aba akoze icyaha. Tyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ubuyobozi bwa Grace Room Ministries bumaze kubona ko hari abantu kugiti cyabo ndetse n’abahagaririye ibigo bifite imiyoboro y’ikorana buhanga mbwirwa ruhame, nta burenganzira bahawe na Grace Room Ministries bakoresha amakuru bwite ya Grace Room Ministries mu buryo bunyuranyije n’amategeko yavuzwe haruguru, aho binjira, bakoresha, bahindura, biyitirira, ndetse bakanaherekanya ayo makuru bwite.

Kugira ngo hirindwe ingaruka izo arizo zo kutubahiriza amategeko, Ubuyobozi bwa Grace Room Ministries, burasaba abantu kugiti cyabo n’abafite imiyoboro y’ikorana buhanga bwirwa ruhame bakoresha amakuru bwite ya Grace Room Ministries mu buryo bunyuranyije n’amategeko yavuzwe haruguru ko bahita bahagarika ibyo bikorwa kandi bagasiba ayo makuru mu bikoresho byose bakoresherezaho ayo makuru.

Icyakora, kubera ko Grace Room Ministries ari umuryango ushingiye ku myemerere ufite intego n’intumbero yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu n’ibitangaza Imana ikorera kw’ isi yose abo yaremye, Grace Room Ministries, irasaba abantu ku giti cyabo ndetse n’abahagaririye ibigo bifite imiyoboro y’ikoranabuhanga mbwirwa ruhame bifuza kwamamaza no gukwirakwiza inkuru nziza n’ibitangaza Imana ikora, ko bandikira Grace Room Ministries kuri +250788867629 cyangwa info@graceroomministries.org kugira/ngo habeho amasezerano y’imikoranire hagati ya Grace Room Ministries n’ababyifuza bityo bazajye babona amakuru bifuza kandi akoreshwe mu buryo bukurikije amategeko.

Uhagarariye Grace Room Ministries mu rwego rw’Amategeko, Juleinne Kabanda niwe washyize umukono kuri aya mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *