Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Jeremiah wa United Pentecost yahurije hamwe Rev.Usabwimana Samuel ,Umuhanzi Isaie na Olive mu masengesho ya Online

Pastor Jeremiah umuyobozi w’itorero rya United Pentecost Holy Spirit Church of Australia usanzwe ategura amasengesho yo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa Online yateguye n’ubundi iki gikorwa aho yatumiyemo abakozi b’Imana bakunzwe barimo Rev.Pastor Usabwimana Samuel uzaba ari umwigisha anatumiramo abahanzi nka Olive Umurerwa usigaye atuye ku mugabane w’i Burayi na Uzayisenga Isaie .

Aya madengesho ajya ahembura cyane imitima y’abayakurikira kuko babona umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse bakanigishwa ijambo ry’Imana n’abakozi b’Imana bakunzwe kandi b’abahanga kuburyo benshi mubaganiriye na IYOBOKAMANA basanzwe bayakurikira bavuzeko ari iby’igiciro gikomeye kudacikwa nibi bihe byiza bihuriza hamwe abera b’Imana.

Umuhanzi Theo Bosebabireba ukunze gutumirwa muri aya masengesho yavuzeko biba ari ibintu byiza cyane kuburyo ntanarimwe ajya acikanwa n’ibi bihe kuko ahahembukira bikomeye.

Yagize ati:”Ndakubwiza ukuri ko aya masengesho abera kuri Zoom ariko urebye ibihe byiza biba bihari ndahamagarira umuntu wese kutazajya acikwa n’ibi bihe byiza bityo no kuri uyu wa gatandatu ndasaba abantu ngo baze twumve ijambo ry’Imana tugezwaho n’umubyeyi wacu Rev.Pastor Usabwimana Samuel .

Aya masengesho muri iki cyumweru araba kuri uyu wa gatandatu taliki 26 Ukwakira 2024 ku masaha atandukanye bitewe naho umuntu ari nkuko ubusobanuro bwabyo buri kuri Posters yamamaza iki gikorwa .

Aya masengesho azabera kuri Zoom ifite Password ya UPHSC202E na Meeting ID ya 3762795239 ndetse ushobora kwandikira izi numero ugahabwa Link muburyo bworoshye .

Numero wahamagara ni +4915217425348

Aya masengesho ku munsi w’iejo afite insanganyamatsiko igira iti:”Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe. (Ibyahishuwe 3:11).

Iri jambo ry’Imana ritwigisha ko agakiza nta handi kabonerwa uretse muri Yesu kandi uko Ni ukuri, ni nayo mpamvu tudasiba kwingingana umutima ukunze abatarakizwa ngo batere iyo ntambwe  Bemerere Yesu abahindure ibyaremwe bishya, Binjire mu mukumbi w’abaragwa b’ubugingo buhoraho.

Nyuma yo kuba icyaremwe gishya, ubuzima bushya buba butangiye, bityo intambwe Ku ntambwe tugenda turushaho gusa na Kristo Yesu, kuko akenshi umuntu akizwa atari uwo kwizerwa, yaranduye mu mico, mu mvugo, mu ngeso,mu bitecyerezo n’ahandi henshi….Niyo mpamvu Nyuma yo gukizwa dusabwa kwegera Imana dusenga, dusoma Ijambo ry’Imana, bityo tukagenda  turushaho gusa na kristo Yesu. Twakijijwe dukuwe mu bugwate /mu bubata bwa Satani cyangwa se tubohojwe, niyo mpamvu tudakwiye kwirara  kuko Umwanzi wacu Satani adasinziriye, Yabuze abari abakozi be Ntiyifuza ko tumucika iteka, ahora ashaka icyatuma tuyoba tukava mu buntu bwa Yesu bityo akatwigarurira.

Menya byinshi kuri aya masemgesho yo kuri uyu wa gatandatu unamenye amasaha bitewe naho uherereye

Umuramyi Uzayisenga Isaie yemereye IYOBOKAMANA ko ari kwitegura gutaramira abantu ku munsi wejo

Umuhanzi Olive Umurerwa nawe arahesha umugisha abazitabira aya masengesho ku munsi wejo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress