Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Emmanuel Sitaki Kayinamura yibukije Abakristo igisobanuro kiza cya Pasika(Amafoto)

Umushumba wa Living Faith Fellowship Community Church, Emmanuel Sitaki Kayinamura yibukije Abakristo ko Pasika ari imbaraga za Yesu, zikwiye guhora zibibutsa ko Kristo ari we wenyine wazutse mu bapfuye.

Kuri uyu wa 31 Werurwe 2024, hirya no hino ku mu gihugu ndetse no kwisi muri rusange, Abakristo bizihizaga ipfa n’izuka rya Yesu Kristo (Pasika).

Umushumba mukuru wa Living Faith Fellowship Community Church, Emmanuel Sitaki Kayinamura mu kiganiro yagiranye na iyobokamana, yavuzeko Abakristo bafite intsinzi kubera ko Kristo yazutse.

Yatangiye agira ati”Ubundi Pasika bisobanura gutambuka, ariko ku bakristo ni imbaraga zo kuzuka kwa Yesu Kristo, zitwibutsa ko nubwo twaca mi bibazo byinshi ariko dufite intsinzi kubera Yesu Kristo wazutse mu bapfuye”.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko Abakristo bakwiye guhora bibuka Pasika mu buzima bwa buri munsi, Kandi bakagera ikirenge mu cye bamwigana mu ngeso ze, mu rwego rwo guha agaciro amaraso ye yamennye ku musaraba.

Ikindi uyu mushumba yibukije Abakristo ko kuzirikana ko Kristo yazutse ari byo byiringiro bizima ku mukristo wukuri.

Yakomeje Kandi atubwira ko itorero rya Living Faith Fellowship Community, intumbero yabo nyamukuru ari ugufasha abababaye, no kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Dore ko uyu mushumba asanzwe agira ikigo cyishuri gifasha abana batishoboye cyitwa (ERM).

Yagize ati”Intego zacu nyamukuru ni ukugira ngo dukure ubutumwa bwiza mu magambo tukabushyira mu bikorwa, nkuko na Kristo yabikoraga kuko iyo wazaga umusanga yabanzaga gukemura ikibazo ufite, akajya yakubwira ubutumwa bwiza”.

Itorero rya Living Faith Fellowship Community riherereye I Kabuga rikaba ryubatse mu kigo cy’ishuri rya ERM.

Pastor Emmanuel Sitaki Kayinamura yabwiye Abakristo ko Pasika ishimangira imbaraga z’umuzuko

Iri torero riri kubaka Urusengero rujyanye n’icyerekezo cy’umujyi wa Kigali rukaba rugeze kuri 95% ngo rube uko barwifuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress