Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Dr.Ian yakiriye umuhanzikazi Bella Kombo uje mu giterane “ThankGiving Conference” Revival Palace Community Church Bugesera

Pastor Dr.Ian Tumusiime yakiriye ku kibuga k’indege cya Kanombe ,Umuramyi Bella Kombo wo mu gihugu cya Tanzania ikunzwe na benshi mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba .

Uyu mujanzikazi wamamaye mu ndirimbo “Ameniona” na “Mungu Ni Mmoja” ari kubarizwa mu rw’imisozi igihumbi. Yishimiye cyane kugera muri iki gihugu ku nshuro ye ya mbere ateguza ibihe byiza mu giterane yatumiwemo n’iri torero rya Revival Palace Community Church Bugesera iyoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusime.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 ni bwo Bella Kombo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe yakiranwa urugwiro n’itsinda ryari rirangajwe imbere na Pastor Dr. Ian Tumusime uyobora Revival Palace Church mu Bugesera ari naho hazabera igiterane uyu muramyi azaririmbamo.

Bella Kombo yavuze ko anezerewe cyane kuba ageze mu Rwanda, by’akarusho akorwa ku mutima n’abana bato cyane bamwakiranye ubwuzu n’ururabo mu kumuha ikaze mu Rwanda. Akibakubita amaso, yasazwe n’ibyishimo, araturika araseka kubera umunezero.

Uyu muhanzikazi ufatwa nka nimero ya mbere muri iyi minsi mu Karere ka Afrika y’Uburazirazuba mu b’igitsinagore bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati “Muraho neza bantu beza bo mu Rwanda, ndishimye cyane kuba ngeze mu Rwanda, nahageze amahoro,…ni byiza cyane kuba hano mu Rwanda.

Bella Kombo azataramira mu Rwanda mu giterane cyiswe “Thanksgiving Conference” kizaba tariki 14-18 Kanama 2024. Ni igiterane cyateguwe na Revival Palace Community Church Bugesera iyoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusime, kikaba cyubakiye muri Zaburi 126:3 havuga ngo “Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye”. Azasangira “stage” na El Shaddai.

Kuva kuwa Gatatu kugeza kuwa Gatanu, iki giterane kizatangira saa Kumi z’umugoroba kugeza saa Moya z’Ijoro. Kuwa Gatandatu, kizatangira saa Mbiri za mu gitondo kugeza saa Cyenda n’amanywa. Ku Cyumweru, kizatangira saa Munani z’amanywa, gisozwe saa Mbiri z’umugoroba. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Abazagabura ijambo ry’Imana muri iki giterane cy’amashimwe kigiye kubera mu Karere ka Bugesera, ni Bishop Dr. Daryl Forehand (USA), Pastor Dr. Inam Tumusime (Rwanda), Apostle Dr. M. Rueal McCoy, Sr (USA) na Bishop Dr. James Mulisa Umushumba Mukuru w’amatorero ya Revival Palace Church mu Rwanda.

Bella Kombo ni umuhanzikazi wavukiye muri Tanzania, akaba ari na ho atuye akanahakorera umurimo w’Imana. Yabonye izuba tariki 20 Gicurasi 1992. Yagerageje gukora umuziki usanzwe anitabira irushanwa ryo kugaragaza impano, nyuma yo kubona atabaye uwa mbere, abigiriwemo inama na nyina, yanzura gukora umuziki wa Gospel.

Ni umwana wo mu muryango w’ibyamamare kuko nyina ari Jacqueline Wolper umwe mu banyamideli bakomeye mu gihugu cya Tanzania wanamamaye muri sinema. Ni umwuzukuru w’umunyapolitike ufite amateka akomeye muri Tanzania ari we Kombo Suleiman Kombo wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.

Bitewe no kuba avuka mu muryango uzwi mu myidagaduro no muri Politike, nawe byaramworoheye cyane kuvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga. Magingo aya, Bella Kombo akurikirwa n’abarenga ibihumbi 205 ku rubuga rwa Instagram. Ni mu gihe kuri Youtube, afite abamukurikira ibihumbi 190.

“Alpha Omega” niyo ndirimbo ye ya mbere bigaragara ko yageze kuri Youtube mu myaka 7 ishize – imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 180. Icyakora amakuru avuga ko indirimbo yise “Ninogeshe” ari yo yamwinjije mu muziki. Mu 2022 ni bwo yakoze indirimbo yise “Nifinyange” yakunzwe cyane n’abarenga Miliyoni 4, kuva ubwo atangira kumenyekana.

Amateka avuguruye yayandikiwe n’indirimbo ye “Ameniona” yakoranye Zoravo uheruka mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka mu gitaramo cya Jado Sinza. Tariki 13 Kanama 2023 ni bwo iyi ndirimbo yageze hanze, igira igikundiro cyinshi dore ko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3.4 kuri Youtube mu mezi 11 gusa imazeho.

Indirimbo “Ameniona” yabereye ubuki abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo Aline Gahongayire udasiba kuyisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Jado Sinza, Tonzi, Gaby Irene Kamanzi, Annette Murava n’abandi.

Tariki 14 Mata 2024 ni bwo Bella Kombo yafunguriwe amarembo mu muryango w’ubwamamare mu muziki wa Afrika ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Mungu Ni Mmoja” yaciye impaka mu muziki we. 

“Mungu Ni Mmoja” ni indirimbo Bella Kombo yakoranye na Evelyn Wanjiru na Neema Gospel Choir. Mu mezi 3 gusa imaze kuri Youtube, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 8, ibintu bigaragaza ko ishobora kuba indirimbo y’umwaka wa 2024 muri East Africa.

Umuramyi Bella Kombo ukunzwe cyane muri Tanzania ari kubarizwa mu Rwanda

Bella Kombo ategerejwe mu giterane cya Revival Palace Community mu Bugesera 

Bella Kombo akunzwe cyane mu ndirimbo yise “Ameniona”

Bella Kombo yaje mu Rwanda ku butumire bwa Revival Palace Community mu Bugesera

Igiterane cyiswe “Thanksgiving Conference” ni cyo Bella Kombo yatumiwemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *