Pasiteri Ramjaane Joshua Niyoyita wamamaye ubwo yari umunyarwenya akaba n’umunyamakuru mu Rwanda icyakora kuri ubu akaba asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagabiye inka umugore wa nyakwigendera Pasiteri Théogène Niyonshuti wari uzwi ku izina rya Inzahuke.
Ni igikorwa Ramjaane Joshua yakoze kuri uyu wa 17 Nzeri 2024 ubwo yari amaze gusura umuryango wa Nyakwigendera, nyuma yo kuganira no kumva ubuzima babayemo nyuma yo kubura umugabo w’uru rugo, yahise aniyemeza kujya afasha abana be mu bijyanye n’ishuri.
Ramjaane amaze imyaka igera ku munani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yatangiriye umurimo w’Imana afatanya no kuyobora umuryango wa ‘The Ramjaane Foundation’ yashinze.
Muri iyi minsi uyu mugabo amaze iminsi i Kigali aho ari mu bikorwa bitandukanye birimo no gushaka uko yafungura ishami ry’uyu muryango we ukora ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abatishoboye.
Nk’umuntu wahoze ari umunyarwenya ubifatanya n’itangazamakuru nyuma yagera muri Amerika akiyegurira Imana no kuyikorera, avuga ko yakundaga uburyo Pasiteri Niyonshuti Théogène watabarutse muri Kamena 2023, yakoragamo ivugabutumwa yibanda ku bafite ibibazo by’umwihariko abana bo ku muhanda.
Ramjaane Joshua usanzwe ayobora umuryango w’ivugabutumwa witwa ‘Atawale International Ministry’ yavuze ko yakozwe ku mutima n’uko mbere y’uko Pasiteri Théogène Niyonshuti yitaba Imana bari bamutumiye mu materaniro yo kuganiriza abanyeshuri bari bagiye gusubira ku ishuri.
Nguko uko Ramjaane Joshua yagize igitekerezo cyo gufasha umuryango wa Nyakwigendera.
Ubwo yatabarukaga, Pasiteri Niyonshuti Théogène yari afite abana bagera kuri 30 yakuye ku muhanda, abashyira mu rugo rwe ariko anafite n’abo yitagaho bari hirya no hino.
Kuri uyu wa Kabiri, Pasiteri Ramjaane, yasuye Uwanyana Assia, umugore wa Pasiteri Niyonshuti, kugira ngo amenye imibereho ye nyuma yo kubura umugabo yakundaga, ariko anarebe icyo yamufasha nk’umuntu wasigaranye inshingano zo kwita kuri abo bana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko nk’umuntu wakundaga imirimo Imana yakoreshaga Pasiteri Niyonshuti, yumva hari icyo amugomba kirimo gufasha umugore we kusa ikivi cyo gufasha abana.
Ati “Nk’umuntu wagiriwe ubuntu, hari icyo nakora tugafasha bariya bana Pasiteri Theogene yareraga, akabafasha. Rero binyuze muri The Ramjaane Joshua Foundation na Atawale International Ministry mbereye umuyobozi, tuzajya tubagenera ibikoresho by’ishuri ariko nifuje no guha inka, umugore we nk’ikimenyetso cy’urukundo no kumushimira.”
Uwanyana Assia yashimiye Ramjaane avuga ko ari Imana yamukoresheje nk’uko isanzwe ikoresha abandi bantu bakamufasha.
Yavuze ko kuri ubu afite abana bagera muri 20 barimo abana be bane, afasha mu buzima bwa buri munsi, aho abamenyera amafaranga y’ishuri, ibikoresho n’ibindi byo mu buzima bwa buri munsi.
Pasiteri Ramjaane Joshua, avuga ko afite ibindi bikorwa byo gufasha abana bo mu miryango itishoboye abinyujije muri The Ramjaane Joshua Foundation.