Pasiteri Ezra Mpyisi uheruka kwitaba Imana yashyinguwe, umuryango we utangiza umushinga wo kuzatanga Bibiliya wiswe “Pastor Mpyisi Bible Foundation” uzafasha muri gahunda yari yaratangije mbere y’uko y’itaba Imana.
Ubwo yasezerwagaho mu rugo, bamwe mu babanye nawe, bagaragaje amarangamutima menshi bitandukanye n’iminsi yari ishize hizihizwa ubuzima bwe.
Umuhango wo kumusezera witabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye barimo Bernard Makuza, Pasiteri Antoine Rutayisire, Bishop John Rucyahana, Charles Murigande, Rutangarwamaboko, Abayobozi bo mu Itorero ry’Abadiventisite n’abandi benshi babanye na Pasiteri Mpyisi.
Waranzwe kandi n’amagambo yo gukomezanya ndetse no kwibutsa abitabiriye uwo muhango ko bakwiye kwita ku iherezo ry’imibereho yo mu Isi.
Basabwe guharanira ko buri wese akwiye gukora ibishoboka byose akazasiga amateka meza kugira ngo na nyuma y’urupfu ibikorwa bye bizahore bizirikanwa.
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati, Dr Blasious Ruguri yasabye abitabiriye uwo muhango guharanira kuzagira iherezo ryiza nk’uko byagenze kuri Pasiteri Ezra Mpyisi.
Ati “Nubwo duteraniye aha ntabwo twagarura uwapfuye, ahubwo icyo twakora ni ukureba niba ubuzima bwacu tubukoresha uko bikwiye. Dukwiye guharanira kuzagira iherezo ryiza nkuko Pasiteri Ezra Mpyisi yabiharaniye agakoresha ubuzima bwe mu gukorera Imana kandi neza.”
Pasiteri Mbuguje yasabye abitabiriye umuhango wo gushyingura inshuti ye pasiteri Mpyisi kutagira umubabaro kuko bazongera ku mubona nyuma y’ubuzima bwo mu Isi.
Ati “Ndagira ngo mutababara nka ba bandi bafite ibyiringiro, nk’uko Yesu yapfuye akazuka ni nako twizeye ko azazukana n’abapfuye.”
Hatangijwe umushinga wo gutanga Bibiliya nkuko Ezra Mpyisi yabyifuje.
Bibiliya ni imwe mu ntwaro ikomeye, Pasiteri Ezra Mpyisi yakunze kugaragaza ko yifashisha mu buzima bwe ndetse ni nayo mpano ikomeye yatangaga ku muntu uwo ari we wese, atitaye ku kuba yanayigurira.
Yakunze gushishikariza abantu gusoma iki gitabo kandi bakagisoma mu buryo bugamije kumva ibirimo atari ugusoma “bunyuguti”.
Mbere y’uko yitaba Imana yari yarakoze urutonde rw’abantu yagendaga aha impano ya Bibiliya ndetse yari yarasabye abana be ko mu gihe yazitaba Imana bazakomeza uwo mushinga wo guha abantu bibiliya.
Yari yasabye ko kandi mu gihe cyo gushyingurwa hazakoreshwa indabo nke, ahubwo amafaranga yari gukoreshwa mu kuzigura agatangwa akazagurwamo Bibiliya zazahabwa abitabiriye ibikorwa byo kumuherekeza.
Umuhungu we, Mpyisi Gerald, uhagaraririye umuryango wa Ezra Mpyisi yari yagaragaje ko mbere y’uko yitaba Imana, yari yarabasabye kuzatanga Bibiliya ku bazamuherekeza.
Yagaragaje ko gutanga Bibiliya kwa Pasiteri Ezra Mpyisi bifite amateka akomeye bityo ko uwo mushinga se yari yaratangije bazakomeza kuwushyiramo imbaraga nk’umurage bahawe.
Kuri uyu wa 4 Gashyantare 2024, nyuma yo gushyingura Pasiteri Mpyisi, umuryango we washyize mu bikorwa ibyo yari yarasabye ku gutanga Bibiliya ndetse haherwa ku bantu yari yarasize yanditse.
Umuryango wa Mpyisi kandi wahise utangaza ko hatangijwe umushinga wiswe “Pastor Mpyisi Bible Foundation” uzakomeza umurage we wo gutanga Bibiliya ku bantu benshi.
Bitewe n’igihe gito, hatanzwe Bibiliya nkeya, zari zarasinywemo na Pasiteri Ezra Mpyisi atarapfa ariko izindi zizakomeza gutangwa binyuze muri Pastor Mpyisi Bible Foundation yatangijwe.
Bibiliya zizatangwa zizaba zirimo Cachet ya Pasiteri Ezra Mpyisi, ndetse abagira neza bashaka gukomeza gutanga Bibiliya binyuze muri uwo mushinga bazakomeza kubikora.