Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pasiteri Akim Mbarushimana arasaba abantu gutora Kagame kuko ariwe n’Imana yahisemo

Umuvugabutumwa Pasiteri Akim Mbarushimana Herman wihebeye umukandida perezida akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yagaragaje ko kumutora ari ugutora ukuri no guharanira gushyigikira uwo Imana yahisemo.

Uwo muvugabutumwa yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, nyuma yo kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame byabereye mu Karere ka Gakenke.

Pasiteri Akim Mbarushimana yagaragaje ko nubwo abanyamadini batemerewe kwamamaza, we yasobanukiwe Paul Kagame n’Umuryango wa FPR Inkotanyi nyuma yo gusoma no gusobanukirwa neza Bibiliya.

Ati “Nasobanukiwe neza Kagame ndi gusoma ijambo ry’Imana, nasanze na Yesu yaraturutse mu muryango wa Yuda. Ni intare yo mu muryango wa Yuda. Ni intare yo mu muryango wa Yuda. Byanteye imbaraga zo kuza gushyigikira icyo umukandida wacu Chairman Paul Kagame yagejeje ku Rwanda imyaka yose.”

Yagaragaje ko uburyo Paul Kagame yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yatumye urubyiruko ruhabwa amahirwe byatumye Abanyarwanda bagira umutekano usesuye.

Yagaragaje ko ijambo ry’Imana rivuga ko abantu bagomba gushyigikira abakoze neza bityo ko na we yiyemeje gushyigikira Paul Kagame.

Yagaragaje ko bitewe n’urukundo akunda Paul Kagame adatinya no kuba yajya mu rusengero yambaye umwenda uriho ibirango by’Umuryango wa FPR Inkotanyi cyangwa bya Paul Kagame.

Ati “Uko ubona nambaye gutya, nkiva ahangaha ndagenda mbwirize nanambaye ntya, ntabwo duhagarariye ku idini cyangwa ku ishyaka ahubwo ijambo ry’Imana riravuga ngo nibamenya ukuri, ukuri niko kuzababatura, ni ngombwa kumenya ibyo Kagame yakoze muri iki gihugu akaba n’intumwa Imana yatuzaniye.”

Yifashishije ingero nyinshi zo muri Bibiliya yagaragaje ko n’Imana yemeza ko abaturage bakwiye gushyigikira abayobozi kandi ko usengera igihugu akwiye no gushyigikira abayobozi bayobora neza.

Ku birebana n’Umuryango wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko hari impamvu zituma ayishyigikira kuko yasanze ari umuryango ubumbatiye nibura impano eshanu zitangwa n’Imana kandi ko bakwiye gushyigikira ukuri.

Ati “Intare iri muri Bibiliya ni byiza rero gushyigikira uwo Imana yashyigikiye, twebwe turamuhagaririye, mbwiye abanzi n’abankunda ni byiza gutora ukuri. Kagame yatugejeje kuri byinshi natwe ab’itorero turasenga mu mutekano, ni byiza ko abakirisitu dushyigikira ukuri Imana yashyigikiye kuko twebwe ntitwafunga umuryango Imana yadufunguriye.”

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida perezida n’abakandida depite bisozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Pastor Mbarushimana Akim Hereman yagiye agaragara mu turere dutandukanye ari mubari kwamamaza Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi

Pastor Prophet Akim hamwe n’aabantu batandukanye mu bari kwamamaza umukandida Paul Kagame wa RPF Inkotanyi
Pastor Prophet Akim hamwe na Senateri Evode Uwizeyimana
Pastor Prophet AKIM ari kumwe na General James Kabarebe mu kwamamaza Paul Kagame wa RPF Inkotanyi
Pastor Prophet Akim ari hamwe n’umunyamakuru Scovia muri Campain yamamaza Paul Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *