Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Papa Francis yitakanye ibihugu by’i Burayi bikumira abimukira abyita icyaha gikomeye

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatangaje ko ibikorwa byo guhinda abimukira babasubiza aho baturutse bikorwa n’ibihugu by’i Burayi ari icyaha gikomeye.

Papa Francis yabitangaje ku wa Gatatu mu gikorwa cyo kwakira abashyitsi basanzwe baba batembereye i Vatican akabonana na bo akabanaha umugisha.

Yavuze ko inyanja ya Méditerranée yagombye kuba ikiraro gihuza Afurika, u Burasirazuba bw’Isi n’u Burayi ariko yahindutse imva y’abifuza kwambuka berekeza mu Burengerazuba bw’Isi.

Papa Francis yahamije ko imfu nyinshi z’abarohama mu nyanja zakabaye zarakumiriwe, anenga abagira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu bikorwa byo guhinda abimukira babasubiza iyo baturutse.

Ati “Ibyo iyo bikozwe ku bushake n’umutimanama wabo, ni icyaha gikomeye. Imana iri kumwe n’abimukira kandi ibabarana na bo.”

Yahamije ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bidakwiye gukaza imbaraga mu kurinda imipaka ahubwo bisabwa kwagura amarembo no kugena inzira zitekanye z’aho abimukira binjirira, no guha ubuhungiro butekanye abahunze ibibazo bitandukanye byugarije Isi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira, OIM, ryatangaje ko mu nyanja ya Méditerranée hanyuze impunzi n’abimukira ibihumbi 290 mu mwaka wa 2023, bigaragaza izamuka rya 55% ugereranyije na 2022.

Imibare igaragaza ko abarenga 3100 basize ubuzima muri Méditerranée bagerageza kwambuka ngo bajye i Burayi mu 2023.

Ibihugu by’i Burayi bimaze iminsi bigaragaza impungenge bitewe n’ikibazo cy’abimukira bagenda biyongera ndetse bimwe byanashyizeho ingamba zo kubakumira no kohereza bamwe mu bindi bihugu mu gihe ubusabe bw’ubuhungiro bwabo bucyigwaho.

Papa Francis yagaragaje ko abahindira kure abimukira baba bakoze icyaha gikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *