Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku rwego rw’Isi, Papa Francis, ari mu mazi abira. Kuva kera yakunze kugaragara avuga abaryamana bahuje ibitsina neza, ariko muri iyi minsi imvugo yahindutse.
Uyu Mushumba iri bara ngo yarikoreye mu nyubako yakira inama ya Conferenza Episcopale Italiana ya Kiliziya Gatolika mu Butaliyani, nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri icyo gihugu.
Byatangiye Papa Francis abazwa niba bishoboka ko abaryamana bahuje ibitsina bashobora kuba abapadiri, mu gihe baramuka bemeye isezerano ryo kutazigera bashaka abo babana, nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi bapadiri.
Mu minsi yashize, Papa Francis yigeze kumvikana avuga ko nta burenganzira afite bwo gushinja abantu ikibi, ashingiye ku kuba gusa baryamana n’abo bahuje ibitsina, na nyuma aza kuvuga ko abaryamana bahuje ibitsina bahawe ikaze muri Kiliziya Gatolika.
Ibi byafashwe nk’aho uyu Mushumba Mukuru ashobora kuba ari guca inzira, ategura abakirisitu ba Kiliziya kuzakira igihe abapadiri baryamana bahuje ibitsina bazaba bemewe.
Icyakora ngo iyi mvugo yagiye ihinduka mu minsi ya vuba ku buryo ahubwo Papa Francis yumvikanye avuga amagambo mabi kuri aba baryamana bahuje ibitsina, ndetse yewe ngo byanageze ubwo abatuka, nk’uko byatangajwe na Dagospia.
Bivugwa ko amagambo Papa Francis yakoresheje avuga nabi abaryamana bahuje ibitsina yayavuze mu rurimi rw’Igitaliyani, icyakora andi makuru akavuga ko uru rurimi Papa Francis atarwumva neza, nubwo yakuriye mu muryango uruvuga muri Argentine.
Papa Francis yavuze amagambo atari meza ku baryamana bahuje ibitsina