Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Papa Francis yaganiriye n’umuyobozi w’Umuryango wa Gakondo muri Guinée

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yakiriye mu biro bye i Vatican, Mundiya Kepanga, Umuyobozi w’Umuryango Gakondo mu Karere ka Tari i Papua muri Guinée, amwemerera ko azagirira uruzinduko mu gihugu cye.

Mundiya Kepanga uyobora Umuryango Gakondo Papouasie-Nouvelle muri Guinée, yamenyekanye cyane bitewe n’ibikorwa bitandukanye akora, birimo ibiganiro atanga mu mashuri, gukorwaho inkuru z’uruhererekane ku buzima bwe n’ubw’umuryango ayoboye, bigamije kwigisha amateka ikinyejana kizaza.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, ibiro bya Vatican binyuze ku mbuga nkoranyambaga byatangaje ko Papa Francis yagiranye ibiganiro na Mundiya Kepanga wari wamusuye. Ibiganiro byabereye mu muhezo.

Papa Francis yavuze ko nyuma y’urugendo rwa Mundiya Kepanga i Vatican, na we yashimangiye ko azagira urundi rugendo mu kwezi kwa Nzeri muri Guinée, by’umwihariko mu gace uyu mugabo ayoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *