Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nyuma y’indirimbo “Atatenda” Umuhanzi Eric Niyonkuru ari gukora izindi 3 zishimangira ineza n’imbabazi z’Imana-Video

Umuhanzi Eric Niyonkuru,umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Finland arakataje mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko nyuma yuko ashyize hanze indirimbo yise Atatenda yuje amagambo yo gumuriza abantu bari mu bihe bigoye, harimo ubushomeri ubu noneho yatangajeko ahugiye mu mushinga wo gufata amashusho y’izindi ndirimbo 3 azashyira hanze mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuzeko iyi ndirimbo ATATENDA yayikoze mu ntangiriro z’uyu mwaka dore ko yaje gusanga impano yo guhanga no kuririmba agomba kuyibyutsa.

Ati:”Ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye muri 2009 natangiye kuririmba binganisha muri studio Gusa naje kubihagarika kuko nabonaga atari igihe kiza cyo kubikora kuko nta mwanya nabonaga wo kubyitaho.

Birumvikana ko kuririmba kwanjye atari bishya kuko navukiye mu muryango usenga, ntorezwa muri école de dimanche Cyahafi none ubu naguriye impano aha i Burayi ndetse numva ubu ari igihe kiza cyo kuyikoresha ngatera imbere n’Imana igahabwa icyubahiro binyuze mu bihangano byanjye.

Umuhanzi Eric Niyonkuru arakataje mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Ati:”Nkigera i Burayi nasanze ari ahantu ngomba kwikomeza ku Mana namenye ndetse nkarushaho kuyikorera nsanga intabwe ya mbere ihari niyo kuyikorera ndiririmba.

Mukanwa kanjye huzuyemo ibihangano byinshi, ubutumwa buva ku Mana bityo nje kubwiriza mbinyujije mu kuramya no guhimbaza “.

Atatenda nayikoze nshaka gumuriza abantu bari mu bihe bigoye, harimo ubushomeri , ababuze uribyaro, abarwaye ndetse n’ibindi biruhije abantu.

Ni indirimbo navuzemo ibyanditswe nk’ibihamya ko Imana yafashije abatubanjirije n’abo bose izabibuka.

Ati:”Ubwo Yesu yababajwe ndetse akanageragezwa ni ukuri abasha no gutabara abageragezwa bose kuko iyibutse Yobu na Hana nabandi izabibuka.

Nayishyize mu giswahili kuko nifuzaga ko iza ibyinitse ndetse abanyarwanda benshi bazi igiswahili numvise izafasha benshi barimo abumva uru rurimi rw’igiswahili bose.

Ati:”Iyi ndirimbo nayikoranye na Eric Reagan kuko ari umuramyi ubimazemo igihe uba muri Finland nifuje ko nakorana nawe mu rwego rwo gutangira ubufatanye nifuza kugirana n’abaramyi baba inaha i Burayi.

Mfite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza, ndetse mfite ikizere ko hari benshi bazabohoka bagafashwa n’indirimbo zanjye.

Nk’abandi bahanzi nifuza ko abantu bose bakunda ibihangano byo kuramya no guhimbaza bamenya kandi bagasobanukirwa kuramya Imana nyakuri icyo ari cyo kandi abatarakira agakiza bagahindukirira umwami Yesu Kirisitu dore ko n’intego nkuru y’ivugabutumwa ari ukugomororera Kirisitu Yesu iminyago “.

Kuri ubu mfite agaseke karimo Indirimbo 3 zarangiye Ubu nkaba mpugiye mu gikorwa cyo gutegura amashusho yazo.

Indirimbo Atatenda Eric Niyonkuru yayikoranye n’umuhanzi mugenzi we witwa ERIC REAGAN babana muri Finland

REBA INDIRIMBO ATATENDA HANO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *