Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nyamagabe:Inzego z’Ibanze n’Amatorero bahize gutangiza mu Midugudu gahunda ya “Twigire mu Mikino

Ababyeyi n’Amarerero yo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, basabwe kwigisha Amasomo Abana bari hagati y’imyaka 3-6 binyuze mu mikino itandukanye.

Ibi arebyeyi, Abayobozi b’Imidugudu, Utugali n’Imirenge igize aka Karere, nabo basabwe kubigira ibyabo.

Tariki ya 18 Kamena 2024, Pasiteri Julliette Mukamusoni wari uhagarariye Itorero rya EAR Diyosezi ya Kigeme, yagaritse ku kamaro k’izi Mfashanyigisho, mu mahugurwa yahawe Inzego zitandukanye.

Pasiteri Mukamusoni yavuze ko ubu buryo bw’Imyigishirize, bufasha Umwana kutananirwa no kumbirwa Amasomo.

Ati:“Abana bakwiriye guhabwa uburenganzira bwo gukina. Ababyeyi dukwiriye no kubaha uburenganzira bwo kwiga hakoresheje udukino dutandukanye“.

Yunzemo ati:“Ku Rusengero, dufite inzego zinyuranye zidufasha kwita ku bana no kubafasha gukina imikino itandukanye. Iyi mikino irimo ibafasha kwiga Gusoma no kwiga andi masomo bahawe ku Ishuri”.

Yasoje agira ati:“Imikino bakeneye ntisaba ibihenze. Bashobora gukoresha ibikoresho bisanzwe nko kubanga; Umupira, kuboha Umugozi, Umukino wo gukina Amabuye n’iyindi,…..

Umuyobozi w’Umudugudu wa Tare, Musabyimana Sylvestre, wari witabiriye aya mahugurwa, aganira n’Umunyamakuru wa THEUPDATE dukesha iyi nkuru yagize ati:“Ntarahugurwa numvaga gufasha Umwana gukina bitari ngombwa. Numvaga adakinnye ntacyo yaba. Kuri ubu, ngiye gushishikariza abandi gufasha abana gukina no kubaha kubigisha binyuze mu mikino. Ibi nzabikora mpereye mu Rugo rwanjye, mu baturanyi no mu Mashuri y’Incuke cyane ko ibikoresho bifashisha byoroshye kubibona”.

Agaruka kuri ubu buryo, Iyakaremye Donat, umukozi wa VSO-Rwanda mu Mushinga wa Twigire mu Mikino, yavuze ko bugamije gufasha abana bari hagati y’Imyaka 3-6 gukunda kwiga binyuze mu Mikino, by’umwihariko bukaba butanga umusaruro.

Umwe mu bayobozi bashinzwe Uburezi utashatse ko izina rye ritangazwa, agaruka ku kamaro k’ubu buryo mu gufasha abana kwiga, yagize ati:“Bubafasha kutarambirwa Ishuri ndetse bakanabwungukiramo Ubumenyi. Imyaka y’aba Bana, n’iyo gukina no kwidagadura. Gusa, uku kwidagadura gukwiriye kujyana no kunguka ubundi bumenyi. Bityo, n’iby’ingenzi guhuza ubwo bumenyi binyuze mu mikino”.

Mu gihugu hose, Umuryango VSO-Rwanda ukorana n’Abarimu basaga 770 bigisha mu Mashuri y’Incuke n’Abanza.

Ukorera mu Mirenge yose. Gusa, bitewe n’amikoro akiri macye, ntabwo baragera ku Mashuri yose.

By’umwihariko, mu karere ka Nyamagabe VSO-Rwanda ikorera mu Bigo 16 by’Amashuri y’Incuke n’Abanza.

Ku rwego rw’Isi, Umunsi mpuzamahanga wahariwe Imikino y’Abana, wizihizwa tariki ya 11 Kamena.

Hagamijwe gushyigikira no guteza imbere Uburyo bwo kwiga binyuze mu mikino, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, iherutse kwemeza ko itariki ya 11 Kamena izajya yizihirizwaho Umunsi mpuzamahanga wahariwe imikino y’abana (International Day of Play).

Mu Rwanda, uyu Munsi wirizihirijwe ku nshuro ya mbere i Gasanze, mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Amafoto

Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu, Akagali n’Umurenge wa Tare, bitabiriye aya mahugurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *