ADEPR ni rimwe mu matorero afite insengero nyinshi zafunzwe biturutse ku kuba zari zitujuje ibisabwa n’amabwiriza ya Leta ari nabyo byatumye bamwe mu bakozi b’iri torero basubikiwe amasezerano y’akazi mu gihe cy’amezi 3 .
Kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa isengero zisaga 2000 za ADEPR zafunzwe aho iri torero ryasobanuyeko bitewe n’ibibazo by’amikoro adahagije yaturutse kuri iri fungwa ry’insengero byatumye benshi mu bakozi bakoraga aha hafunzwe basubikirwa amasezerano y’akazi mu gihe cy’iminsi 90.
Aganira na IYOBOKAMANA.RW, Bwana Ntakirutimana Emmanuel, ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR yavuzeko ibiri kuvugwa ko itorero ryirukanye abakozi atari ukuri ko icyabayeho ari ugusubika amasezerano ya bamwe mu gihe cy’amezi 3 .
Yagize ati:”Itorero rya ADEPR rifite insengero nyinshi zafunzwe kubwo kutuzuza amabwiriza ya Leta bityo iby’izo nsnegero zafunzwe zagize ingaruka ku bukungu bw’itorero ndetse nyuma ADEPR ikomeza gukora ibishoboka byose mu gihe cy’amezi 5 ashize rihemba abakozi ariko nyuma yo kugenzura byatumye benshi mu bakozi bafite insengero zifunze bahabwa isubikwa ry’amasezerano mu gihe cy’iminsi 90.
Emmanuel yakomeje avugako ibi byakozwe atari ukwirukana abakozi kuko mu gihe Leta izagenzura igasanga urusengero rwujuje ibisabwa bakarufungura wa mukozi wahayoboraga azajya ahita akomeza akazi bityo rero byumvikane neza ko Atari ukubirukana kandi itorero riri gukora byose rifatanije n’abanyetorero kugira ngo ibisabwa kunsengero byubahirizwe.
Ati:”By’umwihariko itorero ADEPR ribinyujije mu kigo cy’ubuzima cya Ubuzima Bwiza Foundation aba bakozi basubikiwe amasezerano rizakomeza kubavuza.
Iyo abakozi b’Imana barahirira gukorera Imana bavugako bazakorera Imana bahembwe cyangwa badahembwa ,ibi byatumye tubaza impamvu ADEPR itaretse ngo abakozi b’Imana bakorere muri uyu murongo barahirira maze Emmanuel mu gusubiza agira ati:”
Ntabwo kuba abantu ari abakozi b’Imana bikuyeho ko bajyengwa n’itegeko ry’umurimo kandi abasubikiwe amasezerano y’akazi ntibakuwe mu murimo w’Imana kuko gukorera Imana ni umuhamagaro bityo ntabwo ADEPR yabujije abantu gukorera Imana cyangwa ngo ibe yabirukanye nkuko byavugwaga.
Mu by’ingenzi bisabwa kugira ngo urusengero rwongere gufungurwa, hari ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantu, kizimyamoto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi, ndetse n’uburyo bukumira urusaku.
Ku bijyanye no gukumira urusaku rw’imizindaro, ibicurangisho n’amajwi y’abantu mu rusengero, ACP Rutikanga yavuze ko nta muntu uri hanze yarwo ugomba kubyumva, akaba ari yo mpamvu urusengero rugomba gushyirwamo ibirinda urusaku (soundproof).
Abari mu rusengero kandi bagomba kugira imbuga ngari (assembly area) hanze bahungiramo mu gihe haba hari ikirubayemo imbere, hakaba hagizwe n’amapave iyo ari urusengero rwo mu mujyi cyangwa hari ubusitani butoshye ku nsengero zo mu cyaro.
Mu bindi urusengero rusabwa kuba rwujuje nk’uko biteganywa mu Itegeko n’amabwiriza bigenga imiryango ishingiye ku myemerere, harimo kuba urusengero ruri ku rwego rwa paruwasi rugomba kuyoborwa n’umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana.