Pastor Aloys Munyeshyaka umushumba mukuru w’itorero rya Kingdom Gospel Center ateguye igiterane ngarukamwaka(Annual Conference 2024) yatumiyemo abakozi b’Imana bakunzwe by’umwihariko uyu mwaka iki giterane kikaba giteganijwemo kuberamo umuhango ukomeye wo kwimika kumugaragaro uyu mushumba akagirwa Intumwa y’Imana (Apôtre).
Iki giterane Ngarukamwaka cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostle Victor Mikebanyi uyobora itorero rya Lealese International Mission, Apostle El-Hadj Diallo uyobora Crosspointe Fellowship na Bishop Emmanuel Ntayomba n’umufasha we Pastor Jennifer Ntayomba bayobora itorero rya Healing centre Church mu Rwanda kikaba kizabera mu gihugu cya Norvege).
Iki giterane kizamara iminsi 3 kuko kizatangira kuva Taliki ya 01-03 Ugushyingo 2024 kikazajya gitangira kumasaha y’umugoroba muri Norvege nkuko bigaragara kuri Poster icyamamaza ari naho wabona ubusobanuro burambuye kubijyanye n’amasaha bitewe naho uzaba uherereye doreko kizaba kiri gutambuka imbonankubone kuri Chanel ya Youtube y’uru rusengero.
Iki giterane uyu mwaka gifite insanganyamatsiko yanditse muri Matayo 9:38 ahari ikibazo cy’uburyo ibisarurwa ari byinshi ariko abasaruzi bakaba ari bakeya ariyo mpamvu Yesu ashaka ko abasaruzi bongerwa .
Hagira hati:”Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.”
Pastor Aloys Munyeshyaka ugiye kwimikirwa kuba Intumwa y’Imana
Pastor Aloys Munyeshyaka ugiye kwimikirwa kuba Intumwa y’Imana azwiho kugira ishyaka ryo guharanira icyahesha Imana icyubahiro,akaba umugabo w’umunyakuri kandi urangwa no kwicisha bugufi akemera kuba umugaragu wabo ayoboye,akaba umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana,iyo ukurikiye inyigisho ze wumva ko intego rusange ziba zihuriyeho ari ugukundisha abantu ubwami bw’Imana no kubahindurira kuba abigishwa ba Yesu nkuko intego y’ubutumwa bwiza iri.
Yesu atuma abantu yarababwiye ati:”Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi(Matayo 28:19-20).
Mu nkuru ikurikira ruzabagezaho ibigwi n’amateka by’aba bakozi b’Imana batumiwe muri iki giterene.
Menya byinshi kuri iki giterane wifasjisjike uru ripapuro rucyamamaza
Apostle Dr.El-Hadj Diallo uyobora Crosspointe Fellowship ni umwe mubashumba b’abahanga isi ifite
Apostle Victor Mikebanyi uyobora itorero rya Lealese International Mission nawe yatumiwe muri iki giterane
Bishop Emmanuel Ntayomba n’umufasha we Pastor Jennifer Ntayomba bayobora itorero rya Healing centre Church mu Rwanda nabo batumiwe muri iki giterane